Edrisah Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo uri mu bahataniye Grammy Awards, yatangaje ko yizera ko umukobwa we ari we uzasohoza ibigwi by’umuryango mu muziki.
Uyu mukobwa wa Kenzo witwa Aamaal Mussuza asanga azamukorera mu ngata, agakomeza gukora
umuziki.
Ibi yabitangaje
mu kiganiro ubwo yabazwaga niba abona umwana yabyaye azayoboka inzira y’umuziki, asubiza
agira ati: “Ntekereza Aamaal.”
Nk’uko Kenzo abitangaza, Aamaal
afite ijwi ryiza kandi yifuza kuzamufasha kurinoza biruseho ati: “Nifuza
kuzamubera umujyanama kuko nkunda aka kazi, ndi uwo ndiwe uyu munsi kubera
umuziki ni umugisha.”
Gusa na none yavuze ko nk’umubyeyi, ibyo umwana we wese yakifuza azagerageza kubimushyigikiramo uko byaba bimeze
kose. Kuba kandi Aamaal yayoboka umuziki ntibyaba ari agashya, kuko uyu mukobwa
avuka ku babyeyi bombi b’ibihangange muriwo.
Aamaal Mussuza akaba ari umukobwa
wa Kenzo n’uwahoze ari umukunzi we, Rema Namakula, uri no mu bahanzikazi bahagaze neza mu
Karere.
Na none ariko ni kenshi abahanzi
usanga babyarana abana, ugasanga bakurikiye ibirenge byabo nabo bakaba abanyamuziki
kakahava.
Nko muri Uganda hari nk’abana b’abahanzi
nabo bamaze kwinjira mu muziki, barimo Allan Hendrick Ssali umuhungu w’imfura wa
Bebe Cool, Baby Gloria umukobwa w’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana Betty Nakibuuka.
Hari kandi na Abba Marcus Mayanja, umuhungu w’imfura wa Jose Chameleone.
Eddy Kenzo yatangaje ko yishimira ijwi ry'umukobwa we, bityo yiteguye kumufasha gukora umuzikiRema Namakula ni we nyina wa AamaalAamaal ari mu myaka 8 kuko yabonye izuba mu mwaka wa 2014
Aamaal ashimwa na se Eddy Kenzo akavuga ko asanga ari we uzagumana ibigwi by'umuryango mu muziki
Rema Namakuula n'umukobwa yabyaranye na Eddy Kenzo
TANGA IGITECYEREZO