RFL
Kigali

Uganda: Bamwe mu baturage barakwirakwiza ibihuha by'uko nta Ebola iri mu gihugu

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:29/11/2022 11:51
0


"Ntekereza ko muri Uganda nta Ebola ihari" aya ni amagambo ya Battle Kay, umusore w'imyaka 28 uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, utuye mu murwa mukuru Kampala, ugaragara mu mashusho menshi anenga ibikorwa bya Leta.



Battle Kay ni umwe mu bantu bavuga ko icyorezo cya Ebola kivugwa muri Uganda ari ugukabya cyangwa se cyakozwe n'abayobozi, ndetse hari n'ibindi birego byinshi bigaragara binegura inyandiko za Guverinoma kuri iyi ndwara. 

Kuri ubu Uganda imaze amezi abiri irwana n'icyorezo cya Ebola, aho habaruwe abantu 141 bayanduye n'abandi 55 bahitanywe nayo mu baturage miliyoni 44.7, kuko byemejwe n'ikigo Medecins Sans Frontieres (MSF).

Amakuru dukesha BBC ni uko bamwe mu bahakana Ebola bavuga ko Guverinoma iyikoresha kugira ngo ifunge ibikorwa bimwe na bimwe ndetse no kugira ngo igenzura abaturage, abandi bavuga ko ari mu buryo bwo kwiba ingingo z'umubiri kugira ngo bazigurishe mu buryo butemewe. 

Bamwe mu batavuga rumwe na Leta, baravuga ko guverinoma yitwaza Ebola kugira ngo ikusanye inkunga cyangwa ifunge abaturage, nk’uko hari abavuga ko guverinoma ikoresha icyo cyorezo kugirango yakire inkunga ziva hanze, cyangwa gutera ubwoba gusa. 

Nk'urugero rw'ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga buvuga ku ruzinduko rw'umuganwakazi Anne, mushiki wa King Charles, baburanaga ko nta kuntu yari kuza kuzenguruka igihugu gifite "koko" indwara ya Ebola.  

Icyakora umuganwakazi Anne yasuye Uganda azi ko Ebola ihari, bitewe n’uko ari mu bagize uruhare mu ishuri rya London ry’isuku n’ubuvuzi, rifasha kurwanya iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng, yahakanye amakuru avuga ko Ebola yaba yitwazwa kugira ngo hibwe ingingo z'abantu, avuga ko ari ibinyoma rwose. Mu gihe hatangiye gutangwa urukingo rwo gukingira iyi virusi, hari abavuga ko Abagande bazakoreshwa nk'ingurube.

Bamwe mu batavuga rumwe na Leta bavuga ko nta cyorezo cya Ebola kiri muri Uganda cyangwa se igikabiriza

Itsinda rya mbere ririmo n'uyu Battle Kay, muri rusange banenga guverinoma ya Yoweri Museveni, Bagashyigikira umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, watsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda muri 2021 na Perezida Museveni.

Bimwe mu birego biregwa guverinoma harimo gufunga mu buryo butemewe n'amategeko, iyicarubozo no kwica abigaragambyaga n’abashinzwe umutekano, ari nabyo byatumye abarimo Kay batizera ikintu icyo ari cyo cyose abayobozi bavuga.

Patricia Ssewungu ni umuforomokazi ufite icyicaro mu Bwongereza, ukomeje kugira uruhare runini mu bikorwa bya politiki yo kurwanya guverinoma ya Uganda. Yatangarije BBC ko n’ubwo yemera ko hari indwara ya Ebola, atekereza ko bayikabiriza. 

Yongeyeho ko ibyo yabitekereje bitewe n’uko yabonaga hari amafaranga "atabarurwa" akoreshwa na guverinoma mu buzima, uburezi na Covid. 

Joseph Kabuleta wari mu bahatanira umwanya wa perezida muri 2021, nawe yatangaje ko guverinoma ikoresha iki cyorezo kugira ngo ibone amafaranga. 

Avuga kandi ko inkingo za Ebola zitizewe ubuziranenge, ariko nta bimenyetso yabitangiye. Aherutse kwandika kuri Twitter ati: "Intego nyamukuru y'ibi byose ni ugukoresha Abagande muri laboratwari nk'imbeba, kugira ngo bakore igeragezwa ry'urukingo, kandi ingaruka zabyo zikaba zishobora kwica ". Yavuze kandi ko bigendanye n'umutekano w'inkingo za Covid, zidafitiwe ibimenyetso.

Guverinoma mu kugira icyo ivuga ku bahakana icyorezo cya Ebola mu gihugu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Margaret Muhanga aherutse kubwira Inteko Nshingamategeko y’igihugu ko politiki y’iki cyorezo ari imwe mu mbogamizi guverinoma iri guhura nazo.

Yagize ati: "Bamwe mu banyapolitiki ... barimo kujijisha abaturage bababwira ko nta Ebola ihari, kandi iki cyorezo ari poropagande ya guverinoma yo gushaka umutungo. Ndetse bavuga bashize amanga ko Minisiteri y'Ubuzima igomba kureka indwara igakwirakwira ... birengagije ibyabereye muri Afurika y'uburengerazuba."

Avuga ko ibiganiro bibi ndetse bihakana bishobora gutuma iki cyorezo cyiyongera, ndetse no mu turere guverinoma yari yaramaze gutera intambwe yo kurwanya ikwirakwizwa ry'iyi ndwara.

Marion Apio, ukora muri gahunda yigenga yo kugenzura ukuri muri Uganda, yavuze ko ikintu cyagaragaye atari ugukwirakwiza amakuru atari yo ahubwo ko hari icyuho kiri mu bumenyi bw'abantu ku bijyanye n'indwara, uko ikwirakwizwa n'uburyo bwo kuyirinda, cyane cyane mu turere twibasiwe n'icyo cyorezo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND