Kuryama ugaheza, ukamara igihe kirekire utitaye ku yindi mirimo bigira ingaruka mu buryo butandukanye. Mu by’ukuri muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe ingaruka zo kuryamira.
Kuryama amasaha menshi mu ijoro, bikorwa cyane na buri
wese bitewe n’impamvu ye bwite. Ibi n’ubwo bikorwa n’abantu batandukanye, ariko
bigira ingaruka zikomeye cyane ku buzima.
Ese ni iyihe ngano y’amasaha umuntu aba agomba
kuryama?
Urubuga rwitwa ‘Sleepfoundation’ rugaragaza ko umuntu
mukuru aba asabwa byibura kuryama amasaha 7 kugeza ku 9 buri joro, mu gihe abana ndetse n’abandi
bakiri bato baba basabwa kuryama byibura amasaha 7 kugeza 8 buri joro.
Bivugwa ko umuntu yaryamiriye iyo yaryamye amasaha
arenze 9 mu gihe cy’umunsi, ni ukuvuga mu gihe cy’amasaha 24 nk’uko iki
kinyamakaru gikomeza kibitangaza.
Mu ngaruka nyamukuru zo kuryamira harimo; Kuba
warwara indwara ya Diabete, indwara y’umutima ndetse n’izindi ndwara
zitandukanye zigeza ku rupfu.
Ubushakashatsi bwakozwe bugira abantu inama yo kuryama
amasaha agenwe, yarenga ntibibe igihe cyose cyangwa ntibigirwe akamenyero.
Ubusanzwe iyo umuntu yaryamye amasaha menshi hari
ubwo yica akazi ke, cyangwa abo bari bafitanye gahunda bakinubira ko zapfuye. Ibi
biragaragaza ko kuryama amasaha menshi atari byiza.
TANGA IGITECYEREZO