RFL
Kigali

Umufana wari ugiye gutanga ubutumwa butabaza mu kibuga yakuwemo amaguru adakora hasi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/11/2022 8:37
0


Mu mukino ikipe y'igihugu ya Portugal yaraye itsinzemo Uruguay mu gikombe cy'isi, umufana yakuwe mu kibuga nabi nyuma y'ubutumwa bukomeye yari agiye gutanga.



Mu mikino y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kirikubera muri Qatar imikino yo mu itsinda H ejo yarakinywe, ikipe y'igihugu ya Portugal yatsinze ikipe y'igihugu ya Uruguay ibitego 2 ku busa ndetse ihita ikatisha itike yerekeza muri 1/8 cy’irangiza.

Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino umufana yakoze ibitamenyerewe ajya mu kibuga afite idarapo ry'ishyirahamwe ryo kwishyira no kwizana ku baryamana bahuje ibitsina (LGBTIQ+), bisobanuye ko yashakaga ko muri Qatar batanga uburenganzira ku baryamana bahuje ibitsina kuko bitemewe n’iyo ubikoze uhanwa n'amategeko.


Atabariza Ukraine ndetse afite n'idarapo rya LGBTIQ+

Ubundi butumwa uyu mufana yari agiye gutanga bwari buri ku mupira w’ubururu yari yambaye, inyuma kuri uwo mupira hari handitseho ngo ubaha abagore bo muri Iran. 

Uyu mugabo utaramenyekana igihugu aturakamo, mu bundi butumwa yari agiye gutambutsa bwari buri ku mupira imbere handitseho ngo tabara Ukraine.


Atabariza abagore bo muri Iran

Uyu mufana akimara kujya mu kibuga abashinzwe umutekano kuri Lusail Stadium barimo n'abakina umukino wa rugby, bahise bamukuramo nabi cyane kandi vuba. Abashinzwe umutekano n’ubwo bamukuye mu kibuga, gusa bari bakurikijwe urusaku rw’abafana ndetse banabatuka.


Abashinzwe umutekano bahise bamukuramo bidatinze








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND