RFL
Kigali

“Kuba uri umwana witwa umugore bitera isoni” Ubuhamya bw’uwandujwe Sida ku myaka 15!

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/11/2022 9:00
0


Aracyari umwana muto w’imyaka 16 ariko yarashaririwe. Uyu mwana w'umukobwa watewe inda akananduzwa virusi itera Sida afite imyaka 15 gusa, avuga ibyamubayeho kubera gushukishwa impano.



Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye nawe, uyu mwana ufite imyaka 16 yavuze ko umusore wari utuye mu mudugudu batuyemo yamuteye inda anamwanduza Virusi itera Sida, igihe yari afite imyaka 15 kubera kumushukisha impano.

Uwo mwana yavuze ko ubuhamya bwe yabugeneye abana b'abakobwa n 'urubyiruko, akaba abasaba kwirinda kurarikira impano bashukishwa n'abagabo cyangwa abasore bifuza kubasambanya.

Uwo mwana umwirondoro wagizwe ibanga kubera ko atujuje imyaka y'ubukure, yabwiye InyaRwanda uko yasambanyijwe n'umusore wamuteye inda akanamwanduza virusi itera Sida.

Yagize Ati" Umusore twakundanye amezi atatu ku buryo namwubahaga cyane kandi ntawashoboraga kumumbuza. Umunsi umwe, yansabye ko tujyana nkamuhitiramo igitambaro cyo kudodeshamo imyenda, turajyana muhitiramo igitambaro turataha.

Undi munsi yongeye kumpamagara ngo muhitiremo uko adodesha imyenda nabwo turajyana muhitiramo nanone ndataha. Imyenda imaze kurangira kuyidoda yarambwiye ngo njye kureba niba imubereye, ngeze aho yabaga yanyinjije mu nzu ngezemo ahita akinga aramfata aransambanya kuko nagerageje kubyanga andusha imbaraga arabikora."

Akomeza avuga ko umusore yamuteye inda, anamwanduza Virus itera Sida agatoroka.

Ati" Amaze gukora ibyo yashakaga yarambwiye ngo ubu ntiwabasha kugenda. Nararanye nawe mu gitondo nibwo yanzinduye mu masaha saa kumi n'imwe ndataha."

Yungamo ati" Hashize igihe nasanze yaranteye inda ndetse yaranyanduje ubwandu bwa virusi ya Sida. Uwo muhungu yageze aho hashize iminsi atorotse arampamagara, arambwira ngo ageze Nyagatare kandi azagaruka aje kureba umwana we."

Uwo mwana yasabye bagenzi be kwirinda kurarikira impano bashukishwa n'abagabo cyangwa abasore bifuza kubasambanya, kuko bashobora guhura n'ingaruka nyinshi nawe yahuye nazo.

Ati" Inama nagira abana bagenzi banjye ni uko bakirinda abagabo n'abasore baba bababwira ko bashaka kubaha impano, kuko bashobora kubangiriza ubuzima nkanjye ibyambayeho ntabwo nifuza ko hari umwana byabaho.

Nahuye n'ingaruka nyinshi, aho nanyuraga banyitaga cya kindi mbese bamvugaga nabi, bikiyongeraho ko uwanteye inda yari yanyanduje virusi itera Sida. Nabyaye mvuye kwiga, umwana wanjye w'umuhungu arapfa nabyo byanteye ihungabana.

Birababaje kumva abana mwigana barwanya sida wowe uyifite, ndetse no kuba uri mu bana bagenzi bawe mungana ariko witwa umugore nabyo bitera isoni. Niyo mpamvu nsaba abana kwirinda kwemera impanuro bahabwa n'abatari ababyeyi babo, bakumvira abantu bakuru."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND