Umuhanzi Lil G umaze iminsi mike muri Poland, aravugwa mu Rukundo n’inkumi y’uburanga ituye muri iki gihugu nyuma yo kujya guturayo ndetse agasiga asezeye inshuti.
Uyu muhanzi akijya muri iki gihugu, yahise ahindura ifoto yo kuri konti ye ya Instagram maze yandikaho ijambo ryatunguye abatari bake agira ati: ’’Love Time’’ maze ariherekeresha ikimenyetso cy’umutima.
Amakuru ava mu nshuti za hafi za Lil G, avuga ko uyu musore ubusanzwe umaze igihe kinini mu muziki kuko yigwijeho igikundiro kuva akiri muto, yaba ari mu rukundo.
Mu gushaka kuvugisha umuhanzi Lil G ngo aduhe amakuru ku bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’inkumi ituye muri iki gihugu, ntabwo byabashije kudukundira, gusa turakomeza kugerageza.
Lil G ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda abenshi bamuziho ishyaka yagize kuva mu bwana bwe akunda umuziki kugeza ubwo asohoye indirimbo "Nimba umugabo" itazibagirana mu mitwe y’abantu benshi, n’izindi.
Inkumi ivugwa mu rukundo na Lil G. Uyu muhanzi aherutse kuyisangiza abantu ariko ntiyagira icyo arenzaho
Kuwa 18 Ugushyingo 2022, ni bwo umuraperi Lil G yahagurutse i Kigali yerekeza ku mugabane w’iburayi guturayo mu buryo butunguranye. Nta makuru menshi y’icyo yagiye gukorayo yigeze atangaza.
Ntiyigeze avuga akazi yagiye gukora muri iki gihugu, gusa bizwi ko abenshi mu bajya muri iki gihugu baba bagiye kwiga ndetse hakaba hatuye abanyarwanda benshi.
Lil G aryohewe n'ubuzima muri iki gihugu
Umuziki yawutangiye akiri muto kuko mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ari bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere. Azwi mu ndirimbo nka "It’s ok", "Akagendo", "Nimba umugabo", n’izindi.
Lil G n'inshuti zamwakiriye
Lil G yimukiye iburayi
TANGA IGITECYEREZO