RFL
Kigali

Cameroon: Inkangu yahitanye abantu 14 bari mu muhango wo gushyingura

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:28/11/2022 11:59
0


Mu murwa mukuru wa Cameroon inkangu yahitanye abantu 14 bari bagiye mu muhango wo gushyingura, abashinzwe ubutabazi bakaba bakiri gushaka abandi benshi baburiwe irengero.



Guverineri w'akarere yemeje ko inkangu yagwiriye abantu bari mu muhango wo gushyingura mu murwa mukuru wa Cameroon, ihitana abagera kuri 14 mu gihe abatabazi bakomeje gushakisha abandi bantu benshi baburiwe irengero.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru ubwo abantu bari bateraniye mu kibuga cy'umupira w'amaguru munsi y'ubutaka bwa metero 20 mu mujyi wa Yaounde,  nk’uko abatangabuhamya babwiye ibiro ntaramakuru bya Reuters.

Mu gihugu cya Cameroon inkangu yahitanye abantu 14 bari mu muhango wo gushyingura

Guverineri Paul Bea yagize ati "Aho byabereye twahasanze imirambo 10, ariko mbere y’uko tuhagera imirambo ine yari imaze gutwarwa. Harimo kandi n'abandi bamerewe nabi icumi, bahise bajyanwa mu bitaro”.

Guverineri yasobanuye ko agace iyi nkangu yabereyemo ari “ahantu hatera akaga cyane”, anashishikariza abantu kwirinda akarere ka Damas mu nkengero z’iburasirazuba bwa Yaounde.

Mu barokotse harimo Marie Claire Mendouga w'imyaka 50, watangarije ibiro ntaramakuru AFP ati: "Twari dutangiye kubyina igihe inkangu yagwaga."

Inkangu zikunze kugaragara muri Cameroon ariko ni gake cyane zica, nk’ibyabaye ku Cyumweru muri Yaounde. Impanuka nk'iyi yaherukaga muri 2019, ubwo inkangu yatwaraga amazu icumi mu mujyi wa Bafoussam, igahitana abantu 43.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND