RFL
Kigali

Bwa mbere Marina na Yvan Muziki bavugwa mu Rukundo bagiye guhurira i Dubai

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/11/2022 11:46
0


Aba bombi bagiye guhuzwa n’igitaramo kigiye kubera mu mujyi wa Dubai, ndetse integuza y’iki gitaramo ikaba yamaze kujya hanze isangijwe na ba nyir’ubwite, yaba Marina ndetse na Yvan Muziki banavugwa mu Rukundo.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo hasohotse integuza y’igitaramo kigiye kubera i Dubai kigahuriza hamwe umuhanzikazi Marina na Yvan Muziki banavugwa mu Rukundo, na cyane ko amarangamutima yabo akunda kubatamaza.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Marina yasangije abakunzi be integuza y’iki gitaramo ababwira ko ari ubwa mbere agiye gutaramira muri uyu mujyi, ariko abizeza ko bazahagirira ibihe byiza birimo n’igitaramo azahakorera.

Nyuma y’uko integuza y’iki gitaramo abantu benshi babuze amakuru y’abagiteguye batangira gukeka ko aba bombi baba aribo bakiteguriye, mu rwego rwo guhurira i Dubai bakahagirira n’ibihe byiza cyane ko urukundo rwabo rwatangiye gukemangwa.

Kuwa 3 Ukuboza 2022, nibwo iki gitaramo kizaba, aho kwinjira mu myanya isanzwe bizaba ari ama-Dirham 100 (hafi n’ibihumbi 26 Frw) ndetse na 150 mu myanya y’icyubahiro (hafi ibihumbi 45 Frw).

Marina na Yvan Muziki mu byishimo byinshi

Marina na Yvan Muziki kuva batangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo, banakoranye indirimbo zirimo Urugo ruhire ya Massamba Intore basubiranyemo igakundwa cyane.

Yvan Muziki ni umuhanzi w’umurundi uri mu bagezweho muri EAC no hanze yayo. Yakoranye indirimo n’abahanzi banyuranye hano mu Rwanda nka Urban Boys “Nkumbuye Cherie”, Byabihe yakoranye na Auncle Austin, yakoranye kandi na Bruce Melody na Bushali.

Afitanye kandi indirimbo na Marina ndetse na Masamba, mu gihe umuhanzi nyarwanda baheruka gukorana ari Dj Pius bakoranye iyitwa “Nyash”.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IHURIYEMO MARINA NA YVAN MUZIKI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND