RFL
Kigali

Ifite imyaka 26!: Injangwe ikuze cyane ku Isi yagaragaye mu Bwongereza-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/11/2022 11:37
0


Injangwe ikuze cyane ku Isi yagaragaye mu Bwongereza imaze imyaka 26, inahabwa igihembo na Guiness World Records.



Ikigo gihemba abantu n'ibintu baciye uduhigo tudasanzwe ku Isi mu cyitwa Guinness World Records, cyatangaje ko injangwe ikuze kurusha izindi ku Isi imaze imyaka 26 n’iminsi 329. Iyo ni injangwe yitwa Flossie y’uwitwa Vicki Green w’imyaka 27, utuye mu Majyepfo y’umurwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres.

Vicki yavuze ko kuramba kw’iyo njangwe kwaturutse ku buryo ayifata neza, kugira ngo ubuzima bwayo budahungabana.

Muri Guinness World Records batangaje ko kuba iyo njangwe yujuje imyaka 26 ari ukuramba gukomeye, ku buryo nko ku muntu wabinganya nko kuramba imyaka 120. Iyi njangwe yujuje imyaka 26 nyuma yo kunyura mu maboko y’abantu batandukanye, nk’uko 7sur7 yabitangaje.

Injangwe y'imyaka 26 niyo ikuze cyane ku Isi.

N’ubwo Flossie yujuje imyaka 26 n’iminsi magana, ntabwo ariyo ya mbere iciye agahigo ko kubaho igihe kinini mu mateka. Hari indi njangwe yavukiye muri Texas mu 1967, ipfa nyuma y’imyaka 38 n’iminsi itatu.

Mu mafoto akurikira irebere injangwe yitwa Flossie yaciye agahigo ko kuba iya mbere ikuze cyane ku Isi:

Flossie, injangwe ikuze cyane ku Isi yahawe igihembo na Guiness World Records.

Flossie iteruwe na Vicki Green uyitunze.


Flossie imaze imyaka 26 n'iminsi 239 ku Isi.





Flossie ya Vicki Green niyo njangwe ikuze cyane kurusha izindi ku Isi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND