Igikomangoma cyo mu Bwami bwa Saudi Arabia akaba na Minisitiri w’Intebe, Mohamed bin Salman uzwi nka MBS, wazanye amavugurura adasanzwe biciye mu guhana yihanukiriye, wanashinjwe kwivugana Umwami Abdullah, Umunyamakuru Jamal Khashoggi n’abandi; ari mu bagabo b’ibikomerezwa mu Isi.
Yabonye izuba kuwa 31 Kanama 1985. Ni umwana w’Umwami wa Saudi Arabia, Salman bin Abdulaziz ku mugore wa gatatu, Fahda bint Falaj Al Hithlain.
Fahda
akomoka mu bwoko bwa Al Ajman bwagiye buzonga u Bwami, aho mu 1915 bagiranye
ibibazo bikomeye byanaguyemo se wabo wa Salman.
MBS ni we mfura mu bana batandatu b’Umwami Salman na Fahda, ni umwana
kandi wa munani mu muryango wose ndetse n’uwa karindwi mu bahungu b’uyu mwami.
Yize amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye
muri Kaminuza ya Kinga Saud.
Nyuma yo gusoza Kaminuza, MBS yatangiye gukorera igihugu mu
buryo bw’ibanga mbere y’uko atangira kugaragara mu bikorwa bitandukanye, ari
kumwe na se.
Ku myaka 24 yinjiye muri politike, hari mu mwaka wa 2009, nk’umujyanama
wihariye wa se.
Mu mwaka wa 2011 nyuma y’urupfu rwa Sultan bin Abdulaziz wari
unafite ikamba ry’u Bwami, se wa MBS yahise amusimbura mu nshingano nk’Uwungirije
Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ingabo.
Muri Kamena 2012, Nayef bin Abdulaziz nawe yitabye Imana, bituma
se wa MBS yongera kuzamuka mu ntera. Icyo gihe MBS we wari Umujyanama wihariye
wa se, yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Kuwa 23 Mutarama 2015, Umwami Abdullah yaratanze maze se wa MBS
yima ingoma, byanatumye umuhungu we w’Igikundiro, MBS, azamurwa mu ntera agirwa
Minisitiri w’Ingabo n’Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’u Bwami.
Yahise atangira guhangana n’ibibazo bitoroshye bya politike
byari byaratangiranye n’umwaka wa 2011, byari bikomereye Yemen cy’umutwe w’inyeshyamba
za Houthis zaturitsaga ibisasu mu bice binyuranye, byiganjemo ibyo mu Majyaruguru
y’iki gihugu.
Muri Werurwe 2015, ku itegeko rya MBS, Saudi Arabia yatangiye
gutanga umusanzu muri Yemen ihangana bikomeye n’inyeshyamba za Houthi, ibi
bikaba byarakozwe ntakugisha inama undi muntu muri Guverinoma ya Saudi Arabia,
MBS ku giti cye yifatiye umwanzuro.
Ibyari intambara kuri MBS yumvaga izamara igihe gito, byaje
kurangira bifashe igihe. Nyuma yo kubona uburyo inyeshyamba n’imitwe y’iterabwoba
iri gufata intera, yatangije ihuriro rya gisirikare ryo kurwanya ibyihebe, ibintu
bitari bimenyerewe mu bihugu bya k’Islam.
Ibihugu bigera kuri 41 byashyigikiye icyemezo cya MBS cyo gutangiza
ISIL [Islamic Military Counter Terrorism]. Kuwa 21 Kamena 2017 ni bwo yimitswe
nk’Igikomangoma gishobora gusimbura Umwami mu gihe icyo ari cyo cyose, ikamba yambuye
Muhammad bin Nayef.
Ubwo yimikwaga yatangiye gukorana bya hafi na Leta Zunze Ubumwe
za Amerika, by’umwihariko Perezida Donald Trump wamuhamagaye amurata amashimwe.
Mu kiganiro cyo muri Mata 2017 MBS yagiranye na The Washington
Post, yavuze ko iyo bitaba Umuco w’Abanyamerika wagize uruhare mu buryo Saudi
Arabia imeze, iki gihugu kiba ari nka Koreya y’Amajyaruguru.
Muri Gicurasi 2017, MBS yatangaje ikintu gikomeye ati: “Ndabahamiriza
ko nta muntu n’umwe uzigera acika icyaha kirebana na ruswa, yaba Igikomangoma na
Minisitiri.”
Bidatinze yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yari yavuze, Ibikomangoma
40, Abanyemari 200 n’Abaminisitiri batawe muri yombi bazizwa kunyereza umutungo.
Mu batawe muri yombi bikagaragaza ko MBS atajenjetse ku ijambo
yavuze, barimo Igikomangoma Mutaib bin Abdullah wari ukuriye Ingabo zirinda abo
mu Bwami, Minisitiri w’Ubukungu Adel Fakeih n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu
mazi, Admiral Abdullah bin Sultan bin Mohammed Al Sultan.
Iki gikorwa cyiswe ijoro ryo gukubitwa ‘Beating Night’ aho bamwe
bakubiswe, abandi bashyirwa ku kandoyi baratotezwa bikomeye n’Inzego z’Ubutasi
za Saudi.
Mu ibazwa ry’aba bagabo b’ibikomerezwa, hatangajwe ko basabwaga kugaruza amafaranga babikije muri za banki zirimo iza Geneva, byaba na ngombwa aba bagabo bagasaba ko yakoherezwa mu ma banki y’imbere mu Bwami bwa Saudi Arabia.
Ibi ntibyabashije kugerwaho kuko bamwe batari barabikije mu buryo bw’amafaranga byari ahubwo mu buryo bw’amabuye y’agaciro.
Ibyakozwe na MBS ntibyanyuze ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko ari iyicarubozo, ihohoterwa no gutoteza bikabijhe.
Ku bari bakomeje
kubazwa bo ntibari bemerewe kuryama, bari bapfutse ku maso kandi bakubitwa
bikabije.
Nyuma y’igihe, 17 boherejwe mu bitaro abandi bajya gufungirwa muri
gereza ya Al-Ha’ir iri mu zikomeye kandi zifite umutekano wo hejuru, abandi bararekurwa
ariko bangirwa kugira ingendo zo hanze bakora.
Ibi byashimishije byo mu rwego rwo hejuru Umwami Salman, aterwa
ishema n’Umuhungu we w’Igikundiro, MBS n’Umujyanama we wihariye.
Abasesenguzi mu bya politike bagaragaje intwaro ya MBS yo guta
muri yombi n’abarimo Ibikomangoma, ko ari kimwe mu bintu bikomeye byereka abantu
bose ko icyaha icyo ari cyo cyose n’uwagikoze wese ashobora guhanwa isaha ku isaha, kandi mu
buryo bubi.
Ibyo MBS yakoraga byahawe umugisha n’abiganjemo urubyiruko ariko bizana
igitotsi mu bakuze, aho 9 mu 10 bari hagati y’imyaka 18 na 24 bemaranyaga ijana
ku ijana n’ibyo MBS yarimo cyane mu mavugurugura agamije guhangana na ruswa.
N’ubwo bwose Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yatangiye itumva
ibikorwa na MBS, Perezida Donald Trump abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko
ashyigikiye ibiri gukorwa mu Bwami bwa Saudi Arabia. Ati: “Mfitiye icyizere Umwami
Salman n’Igikomangoma MBS, bazi neza ibyo bari gukora.”
Kuwa 30 Mutarama 2019, Guverinoma yemeje itegeko ryo gutangiza
Komite Ishinzwe kurwanya ruswa muri Saudi Arabia.
Kuwa 27 Nzeri 2022, MBS yagizwe n’Umwami Salman Minisitiri w’Intebe, umwanya ubundi wabaga ufitwe n’Umwami mu bihe byatambutse.
Ibyo MBS yagiye akora mu bihe bitandukanye yabifashwagamo n’Abajyanama
be bihariye, barimo Saud Al Qahtani n’Umuyobozi wa Abu Dhabi, Muhammed bin Zayed.
Ubuyobozi bw’uyu mugabo bukaba bwarazanye impinduka zikomeye, zirimo
kutavugirwamo no gutanga ibitekerezo ku myanzuro yafashwe n’ibihugu bifatwa nk’ibikomerezwa
ku isi, birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
MBS kandi yerekanye kugira umuhate, mu kugirana imikoranire ya hafi n’u Burusiya bwa Vladimir Putin.
Yashyizeho icyerekezo kigamije kongera no kuzahura ubukungu bwari bumaze kunegekara bwa Saudi Arabia.
Ashyiraho icyerekezo 2030 ku ruhembe
rwo hejuru harimo kuzamura ikoranabuhanga mu mikorere ya buri munsi, no
kongerera ubushobozi inganda n’ubucukuzi bw’amavuta muri iki gihugu.
Muri Nzeri 2018 yatangije umushinga wa miliyari 6.7 z’amadorali
wo kubaka inzira ya gariyamoshi ihuza Mecca na Medina, imwe mu mijyi ikomeye
muri iki gihugu ndetse y’amateka mu idini rya Islam.
Binyuranye n’ibindi bikomangoma byigeze kubaho yewe n’amahame y’ingoma
zabanje muri ubu bwami, yazamuye ibikorwa by’imyidagaduro muri iki gihugu, abantu
batangira kujya basabana, abari n’abategarugori bemererwa kuririmbira mu ruhame.
MBS mu kiganiro yatanze kuwa 29 Nzeri 2019, yasabaye isi yose
gusura Saudi Arabia bakaza kwihera ijisho ubu Bwami, bakanahura n’abaturage
bacyo.
Kuwa 26 Mata 2020 yakuyeho igihano cyo gukubita, ndetse hanavanwaho
igihano cy’urupfu kubana bari munsi y’imyaka y’ubukure.
MBS yagiye atoteza akanafata bugwate abadahuje nawe imyumvire, ndetse ashinjwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Jamal Khashoggi wakoreraga
The Washington Post n’ubwo aheruka gusa n’ubihanagurwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yemereye abari n’abategarugori gutwara imodoka, abarengeje imyaka
21 bemererwa gukora ingendo uko babishaka yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo, bidasabye guherekezwa n’abagabo.
MBS yahatirije Saad Hariri kwegura. Uyu yari Minisitiri w’Intebe
wa Leban, ubwo yamuvumburagaho gukorana na Iran.
Uretse kuba avugwaho kuba afite itsinda ryihariye rishinzwe gukura
mu nzira abatari mu nzira ye, anafite abahanga mu ikoranabuhanga bakorana nawe
bashobora no kumviriza telefone z’abanzi be n’u Bwami bwa se.
Kuwa 06 Werurwe 2020 yataye muri yombi ibikomangoma bikomeye
muri ubu bwami, birimo n’uwo yasimbuye, Muhammad bin Nayet kimwe na Nawwaf bin
Nayet na Ahmed bin Abdulaziz [se wabo], abashinja gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Umwe mu batavuga rumwe nawe kuri ubu uri mu buhungiro mu gihugu
cya Canada, wanahoze mu nzego z’ubutasi bwa Saudi, Saad al Jabiri mu kiganiro
yagiranye na CBS yatangaje ko MBS ari inkoramaraso.
Yongeraho ko azi neza ko guhera mu mwaka wa 2014 yateguraga
guhirika ubutegezi bw’Umwami Abdullah se yasimbuye, kugira ngo bafate ubutegetsi, ibyo MBS yateye utwatsi.
Mu bijyanye n’ubuzima busanzwe, mu mwaka wa 2008 MBS
yashyingiranwe na Sara bint Mashour bafitanye abana batanu, gusa imibanire y’uyu
mugabo n’umugore we yagiye ivugwamo urunturuntu. Hari n’abahamya ko amukubita
bikabije kugera n’aho ajyanwa kwa muganga.
MBS ufite imyaka kuri ubu 37, ubutunzi bwe bubarirwa muri za
miliyari z’amadorali ziri hagati y’eshanu na cumi n’umunani. Byemezwa kandi ko myinshi
mu mitungo ye atari we ibaruyeho.
Aheruka guhabwa impamyabushobozi y’ikirenga na Kaminuza ya Kasetsart, hari kuwa 19 Ugushyingo 2022.
MBS ubwo yarimo aganira na Perezida Biden
MBS yazamuye bikomeye umubano wa Russia na Saudi Arabia. Aha yari kumwe na Perezida Vladimir Putin
MBS yakoranye neza na Perezida Donald Trump wayoboye Amerika
Aha yari kumwe na Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Modi
TANGA IGITECYEREZO