RFL
Kigali

Twaganiriye na Karemera Teta wagizwe Miss Congeniality na Ambasador muri Miss Pride AfricaUk-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/11/2022 11:17
0


Mu masaha make ashize mu Bwongereza hasojwe irushanwa rya nyampinga wahize abandi muri Miss Pride Africa, aho ryari rihatanyemo umunyarwandakazi Karemera Teta wanabashije kubonamo ikamba.



Mu byishimo byinshi aganira na inyaRwanda yashimiye cyane abantu bose bamushyigikiye umunsi ku munsi, badasiba kumutora no gusangiza inshuti ze ibihe byose yagiriye muri iri rushanwa, ashima Imana cyane kubwo kuba yabonye iri Kamba.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba nahagarariye igihugu cyanjye, nicyo kintu cyonyine nahoraga nifuza kandi Imana yakoze ibyiza kuri njye. ‘U Rwanda ubundi turi aba mbere”.

Karemera Teta kuva yatangira yagiye aba muba mbere mu majwi, ndetse abasha kuyobora urutonde inshuro nyinshi kuko hari ubwo yamaze inshuro nyinshi ari imbere y’abagande, abanya-Nigeria n’abandi bakobwa bari bahatanye baturuka mu bihugu bitandukanye.

Uyu mukobwa wasohotse yambaye ikanzu nziza iri mu ibendera ry’u Rwanda, yanyuze buri umwe yerekana umuco w’igihugu cye ndetse ahava yegukanye ikamba rya Miss Congeniality, ndetse aba Brand Ambassodor w’iri rushanwa.

Nyuma yo kuba Miss Congeniality, Karemera Teta yabwiye inyaRwanda ko yishimye cyane, ashimira igihugu cye ndetse ashimira umuryango n’abamufashije bose kugira ngo abashe kwegukana iri Kamba.


Teta yaserutse mu ikanzu nziza itatse ibendera ry'u Rwanda

Yagize ati “Byari bigoye ariko byashobotse kubera mwebwe, umuryango wanjye, inshuti zanjye n’abandi bose bambaye hafi muri uru rugendo. Ni iby’agaciro kuri njye, nshimye Imana cyane kubwa buri kimwe.”

Teta yavukiye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yarimukanye n’ababyeyi be gutura i London mu Bwongereza mu 2019, akaba yiga muri Westminster Kingswa College.


Teta yanyuzwe no kugirwa Brand Ambassodor

Teta asanzwe ari umunyamideri ushyize imbere guteza imbere imideri Nyafurika, agamije gushishikariza n’abandi bakobwa gutinyuka bakagaragaza impano zabo.


Teta niwe wabaye Miss Congeniality

Abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa ni abo mu bihugu bya Nigeriya, Uganda, Kenya, Sierra Leon na Mayote.


Teta niwe mukobwa rukumbi wari uhagarariye u Rwanda









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND