Mu masaha make ashize mu Bwongereza hasojwe irushanwa rya nyampinga wahize abandi muri Miss Pride Africa, aho ryari rihatanyemo umunyarwandakazi Karemera Teta wanabashije kubonamo ikamba.
Mu byishimo byinshi aganira na
inyaRwanda yashimiye cyane abantu bose bamushyigikiye umunsi ku munsi, badasiba
kumutora no gusangiza inshuti ze ibihe byose yagiriye muri iri rushanwa, ashima
Imana cyane kubwo kuba yabonye iri Kamba.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba nahagarariye
igihugu cyanjye, nicyo kintu cyonyine nahoraga nifuza kandi Imana yakoze ibyiza
kuri njye. ‘U Rwanda ubundi turi aba mbere”.
Karemera Teta kuva yatangira yagiye
aba muba mbere mu majwi, ndetse abasha kuyobora urutonde inshuro nyinshi kuko
hari ubwo yamaze inshuro nyinshi ari imbere y’abagande, abanya-Nigeria n’abandi
bakobwa bari bahatanye baturuka mu bihugu bitandukanye.
Uyu mukobwa wasohotse yambaye ikanzu
nziza iri mu ibendera ry’u Rwanda, yanyuze buri umwe yerekana umuco w’igihugu
cye ndetse ahava yegukanye ikamba rya Miss Congeniality, ndetse aba Brand
Ambassodor w’iri rushanwa.
Nyuma yo kuba Miss Congeniality,
Karemera Teta yabwiye inyaRwanda ko yishimye cyane, ashimira igihugu cye ndetse
ashimira umuryango n’abamufashije bose kugira ngo abashe kwegukana iri Kamba.
Teta yaserutse mu ikanzu nziza itatse ibendera ry'u Rwanda
Yagize ati “Byari bigoye ariko byashobotse kubera mwebwe, umuryango wanjye, inshuti zanjye n’abandi bose bambaye hafi muri uru rugendo. Ni iby’agaciro kuri njye, nshimye Imana cyane kubwa buri kimwe.”
Teta yavukiye i
Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yarimukanye
n’ababyeyi be gutura i London mu Bwongereza mu 2019, akaba yiga muri
Westminster Kingswa College.
Teta yanyuzwe no kugirwa Brand Ambassodor
Teta asanzwe ari umunyamideri ushyize imbere guteza
imbere imideri Nyafurika, agamije gushishikariza n’abandi bakobwa gutinyuka
bakagaragaza impano zabo.
Teta niwe wabaye Miss Congeniality
Abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa ni abo mu
bihugu bya Nigeriya, Uganda, Kenya, Sierra Leon na Mayote.
TANGA IGITECYEREZO