Kiyovu Sports yongeye kugaragaza kudashimwa kabiri ubwo yatsindwaga na Gasogi United ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona binatuma umutoza wa Kiyovu Sports ahagarikwa.
Umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho Kiyovu sports yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino, nyuma yo kwitwara neza no kubika ubwoba muri
APR FC na Rayon Sports mu mikino 2 yaherukaga.
Ku munota wa 15 gusa, Malipangou yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gasogi United byatanze ikimenyetso ko Kiyovu ishobora guhura n’urugendo rukomeye. Mu gice cya kabiri ku munota wa 76 Gasogi United yateretsemo igitego cya kabiri cyatsinzwe nabwo na Malipangou, gishimangira ko amakuru atari buze kuba meza kuri Kiyovu sports.
Ku munota wa 83 Kiyovu Sports yajunguje umutwe isa nk’iyicuye itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston, ariko mu minota y’inyongera urugendo kuri Kiyovu yashakaga kwishyura ruba umusaraba nyuma y’igitego cya gatatu cyari gitsinzwe na Makenzi.
Umukino
warangiye ntacyo kuvuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports, kugera n’aho umuyobozi wayo
Juvenal atangaje ko ahagaritse umutoza we kubere gukinira mu mafaranga aba
yaratanzwe.
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga
Kimenyi yari yagarutse mu izamu rya Kiyovu Sports ari na kapiteni
Nta gutinzamo, Kiyovu Sports yahise ikubitwa igitego cya mbere
Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego
Kazindu ni umwe mu bakinnyi bagoye Kiyovu Sports
Abedi ubwo yashakaga guca mu bakinnyi ba Gasogi asanga bamugose
Bugingo Hackim ukina ku ruhande ibumoso muri Gasogi United, yari yishe inzira za Serumogo Ali
Umutoza wa Kiyovu Sports ati" nagiye cyera k'ubusa"
Paul Kiwanuka utoza Gasogi United ati" mubazirike uyu munsi ni abacu"
Riyaad Noordien wari umuze iminsi atabanza mu kibuga, kuri uyu mukino yari mu kibuga
Ndayishimiye Thierry ntabwo uyu mukino wamuhiriye
Muhozi Fred ntabwo uruhare rwe rwatabaye Kiyovu Sports yari isumbirijwe
Cuzuzo Gael uherutse guhamagarwa mu Mavubi yari yabukereye
Serumogo Ali inzira zari zabaye inzitane
Aimable na Abedi bati" ibi ni ibiki banyarwanda"
Mugenzi Bienvenue wari uherutse gutsinda ibitego 2 APR FC, uyu munsi yasanze ryaremye abagome
Nguwo Muhozi Fred mu rushundura
Mugenzi yagerageje biranga
Guhanga byari byose mu mukino
Muhozi yagiyemo asimbuye atangira gutanga ikinyuranyo
Urubambyingwe rwari rwaje gushaka ibyishimo ruranabitahana
Ingeri zose zari zitabiriye
Abafana ba Kiyovu Sports barebye uburyo barimo gutsindwa, bibutse n'ibyo babwiye Gasogi United mbere y'umukino, umutima urikanga
Abafana ba Gasogi United barebye umukino bashize amanga
Abafana ba Kiyovu Sports ntawaciraga ntawamiraga
Umutima wahagaze iminota 90 ngoreho inyongera yo mu nzira
Umufana wa Kiyovu wageragezaga gufana yabikoraga ahanganye n'umutima w'agahinda katurukaga mu kibuga
Inseko n'akababaro byagendanaga n'ibara ry'ikipe
Muhire Henry SG ubanza ibumoso yari yitabiriye uyu mukino
KNC uyobora Gasogi United yarebye uyu mukino afite umutima utuje kandi wiyizeye
Juvenal uyobora Kiyovu Sports iminota 90 yamubanye umunsi
Ntaho butikera no mu myanya y'icyubahiro byari byanze
Abafana ba Gasogi United bageze aho bizera intsinzi batangira kuganira ku bwiza bw'ikipe
Malipangou ubwo yari agiye gutera penariti yabyaye igitego cya kabiri
Kimenyi ntabwo yabashije kuyigarura
Abakinnyi bajya kwishimira igitego
Bati" ikipe twayiziritse irakubitwa mpaka"
Habimana Hussein wari kapiteni ku gihe cy'umutoza Adel, ahaguruka ngo arebe niba koko igitego cyagezemo
Umutoza wa Kiyovu Sports Alain-Andre abwira Mateso umwungirije ati" ngwino tujye gushaka uko twikura aha"
Kiyovu yaje kwishyura igitego kimwe
Abasimbura ba Kiyovu byari byabagoye kubyumva
Makenzi yaje kujya mukibuga ku ruhande rwa Gasogi
Yanatsinze igitego cya 3umutoza wa Kiyovu Sports yageze aho yemera icyaha
Abedi wakunze gutabara Kiyovu umwaka ushize, uyu mwaka biri kwanga
Abakinnyi bava kwishimira igitego cya Makenzi
Kiwanuka ashimira Makenzi ku gitego yari atsinze
Gasogi United nyuma y'umukino yashimiye abafana bayo ku buryo baje kubashyigikira
Amanota Gasogi United yayatwaye umutoza wa Kiyovu Sports abireba ndetse anahibereye
AMAFOTO: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO