RFL
Kigali

AMAFOTO 60: Urugendo rw’umusaraba ubwo Kiyovu Sports yakubaga itako imbere ya Gasogi United

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/11/2022 12:22
2


Kiyovu Sports yongeye kugaragaza kudashimwa kabiri ubwo yatsindwaga na Gasogi United ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona binatuma umutoza wa Kiyovu Sports ahagarikwa.



Umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho Kiyovu sports yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino, nyuma yo kwitwara neza no kubika ubwoba muri APR FC na Rayon Sports mu mikino 2 yaherukaga.

Ku munota wa 15 gusa, Malipangou yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gasogi United byatanze ikimenyetso ko Kiyovu ishobora guhura n’urugendo rukomeye. Mu gice cya kabiri ku munota wa 76 Gasogi United yateretsemo igitego cya kabiri cyatsinzwe nabwo na Malipangou, gishimangira ko amakuru atari buze kuba meza kuri Kiyovu sports. 

Ku munota wa 83 Kiyovu Sports yajunguje umutwe isa nk’iyicuye itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston, ariko mu minota y’inyongera urugendo kuri Kiyovu yashakaga kwishyura ruba umusaraba nyuma y’igitego cya gatatu cyari gitsinzwe na Makenzi.

Umukino warangiye ntacyo kuvuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports, kugera n’aho umuyobozi wayo Juvenal atangaje ko ahagaritse umutoza we kubere gukinira mu mafaranga aba yaratanzwe.

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga

Kimenyi yari yagarutse mu izamu rya Kiyovu Sports ari na kapiteni 

Nta gutinzamo, Kiyovu Sports yahise ikubitwa igitego cya mbere 

Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego 



Kazindu ni umwe mu bakinnyi bagoye Kiyovu Sports 

Abedi ubwo yashakaga guca mu bakinnyi ba Gasogi asanga bamugose 


Bugingo Hackim ukina ku ruhande ibumoso muri Gasogi United, yari yishe inzira za Serumogo Ali 


Umutoza wa Kiyovu Sports ati" nagiye cyera k'ubusa" 


Paul Kiwanuka utoza Gasogi United ati" mubazirike uyu munsi ni abacu" 

Riyaad Noordien wari umuze iminsi atabanza mu kibuga, kuri uyu mukino yari mu kibuga  


Ndayishimiye Thierry ntabwo uyu mukino wamuhiriye  


Muhozi Fred ntabwo uruhare rwe rwatabaye Kiyovu Sports yari isumbirijwe 

Cuzuzo Gael uherutse guhamagarwa mu Mavubi yari yabukereye 


Serumogo Ali inzira zari zabaye inzitane 


Aimable na Abedi bati" ibi ni ibiki banyarwanda" 


Mugenzi Bienvenue wari uherutse gutsinda ibitego 2 APR FC, uyu munsi yasanze ryaremye abagome 


Nguwo Muhozi Fred mu rushundura


Mugenzi yagerageje biranga 


Guhanga byari byose mu mukino  


Muhozi yagiyemo asimbuye atangira gutanga ikinyuranyo 


Urubambyingwe rwari rwaje gushaka ibyishimo ruranabitahana 


Ingeri zose zari zitabiriye 

Abafana ba Kiyovu Sports barebye uburyo barimo gutsindwa, bibutse n'ibyo babwiye Gasogi United mbere y'umukino, umutima urikanga 


Abafana ba Gasogi United barebye umukino bashize amanga 

Abafana ba Kiyovu Sports ntawaciraga ntawamiraga 

Umutima wahagaze iminota 90 ngoreho inyongera yo mu nzira 

Umufana wa Kiyovu wageragezaga gufana yabikoraga ahanganye n'umutima w'agahinda katurukaga mu kibuga 


Inseko n'akababaro byagendanaga n'ibara ry'ikipe 

Muhire Henry  SG ubanza ibumoso yari yitabiriye uyu mukino 

KNC uyobora Gasogi United yarebye uyu mukino afite umutima utuje kandi wiyizeye 

Juvenal uyobora Kiyovu Sports iminota 90 yamubanye umunsi 

Ntaho butikera no mu myanya y'icyubahiro byari byanze 

Abafana ba Gasogi United bageze aho bizera intsinzi batangira kuganira ku bwiza bw'ikipe 

Malipangou ubwo yari agiye gutera penariti yabyaye igitego cya kabiri 

Kimenyi ntabwo yabashije kuyigarura 

Abakinnyi bajya kwishimira igitego 

Bati" ikipe twayiziritse irakubitwa mpaka" 

Habimana Hussein wari kapiteni ku gihe cy'umutoza Adel, ahaguruka ngo arebe niba koko igitego cyagezemo 

Umutoza wa Kiyovu Sports Alain-Andre abwira Mateso umwungirije ati" ngwino tujye gushaka uko twikura aha" 

Kiyovu yaje kwishyura igitego kimwe 

Abasimbura ba Kiyovu byari byabagoye kubyumva 

Makenzi yaje kujya mukibuga ku ruhande rwa Gasogi 

Yanatsinze igitego cya 3umutoza wa Kiyovu Sports yageze aho yemera icyaha 

Abedi wakunze gutabara Kiyovu umwaka ushize, uyu mwaka biri kwanga 

Abakinnyi bava kwishimira igitego cya Makenzi 

Kiwanuka ashimira Makenzi ku gitego yari atsinze 

Gasogi United nyuma y'umukino yashimiye abafana bayo ku buryo baje kubashyigikira 

Amanota Gasogi United yayatwaye umutoza wa Kiyovu Sports abireba ndetse anahibereye 

AMAFOTO: Ngabo Serge 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twagirumuhoza genade 1 year ago
    Ewn kuri iyi nkuru ho uranyemeje bro , keep it up!!!!! Amafoto meza aherekejwe nutugambo turyohereye kbs . Congratulations to you!!!! Send me your personal phone number and social media to follow you.
  • MK 1 year ago
    Ubundi iby'urucaca ni aha bipfira,ni nayo mpamvu bazatwara igikombe ari uko ingurube yarebye hejuru. Imyumvire yo kumva ko gutsinda Rayon aricyo gikombe,ni ukuba uciriritse byo ku rwego rwo hejuru. Ahubwo n'izindi ziyibonereho ziyimpondere.





Inyarwanda BACKGROUND