Special Olympics Rwanda, umuryago wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze muri siporo, werekanye aho aba bana bageze bagira uruhare mu mikino y’amashuri harimo no kwisanisha n’abandi.
Ibi byagaragarijwe mu nama yabereye muri Kigali Convention Center ubwo hasozawaga gahunda ya "Unified Champion Schools", igamije guhuriza hamwe no kugira uruhare mu bikorwa bya siporo ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe ku mashuri. Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo; Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi, UNICEF, UNESCO.
Pastor Deus Sangwa, umuyobozi wa Special Olympics Rwanda, yavuze ko byateguwe mu rwego rwo kugira ngo bagaragaze ubushobozi bw’abafite ubumuga, ndetse babe bahabwa amahirwe angana mu nzego zitandukanye.
Ati
"Kwari ukugira ngo tugaragaze ubushobozi buri mu bafite ubumuga y’uko na
bo bahabwa amahirwe binyuze mu nzego zose z’abagiraneza z’igihugu cyacu, ari mu
Burezi, ari muri Siporo kandi urebye ubwo butumwa bwatambutse. Nicyo gituma
abatanze ibiganiro bagiye babigarukaho, ari ku ruhande rwa MINISPORTS, ari
MINEDUC, ari UNESCO cyangwa ari UNICEF bagaragaza igitera guhezwa kw’abafite
ubumuga bwo mu mutwe.
Umuyobozi
wa Special Olympics mu karere k’Afurika, Charles Nyambe yashimiye u Rwanda
ikigero rugezeho rushyira mu bikorwa uyu mushinga, ndetse avuga ko Special
Olympics Rwanda yatoranyijwe nk’ihagarariye ibindi bihugu 190 bikoreramo
Program ya Special Olympics.
Yakomeje
avuga ko iyi gahunda ya "Unified Champion Schools" kuva yaza yatanze
umusaruro kuko byatumye abafite ubumuga babona ko nabo bashobora gukinana
n’abandi.
Ati
"imaze gutanga umusaruro mwiza kuva aho tuyitangiriye. Hari abana bigiraga
mu bigo ugasanga muri ibyo bigo ntibahabwaga umwanya wo gukinana n’abandi
bakumva ko bo bahejwe muri uwo mukino, ubu rero kubera uyu mushinga byatumye na
bo babona ko bashobora gukinana na bo."
Ikindi ni uko n’abarimu na bo bahuguwe, aho mbere wasangaga nta bumenyi bafite bwo gutoza kugira ngo abafite ubumuga n’abatabufite bakinane.
Ati
"Ubundi ntibagiraga gutozwa ngo bamenye uko abafite ubumuga n’abatabufite
bakinana, ariko ubu kubera ubumenyi bahawe ntabwo umwana ufite ikibazo cyo mu
mutwe agira ikibazo cyo gukinana n’abandi ngo ni ukubera ko afite ikibazo cyo
mu mutwe."
Basanze
ko muri Siporo kubona ikibuga cy’abafite ubumuga bakiniramo ari ikibazo, ariko
bahabwa icyizere ko aho abandi bakinira na bo bahakinira nta kibazo.
Kuva muri 2020 uyu mushinga watangira mu Rwanda wakoreshejwe mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, Amajyaruguru ndetse n’Iburengerazuba aho uri mu bigo 170. Ni mu gihe abarimu n’abatoza 340 ari bo babihuguriwe, aho biteganyijwe ko mu 2024 uyu mushinga uzaba warenze ½ cy’amashuri aba mu Rwanda.
Iyi
nama kandi yari yitabiriwe n’umuhanzi w’icyamamare Riderman, umwe mu bahanzi
bakunzwe n’urubyiruko muri iki kiragano.
TANGA IGITECYEREZO