RFL
Kigali

Uruhare rw’umuziki mu iterambere ry’Akarere ka Rubavu! Abahanzi 7 bamamaye baturutse muri aka karere

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/11/2022 10:11
0


Nyuma yo gusesengura tukareba neza bimwe mu bibazo biri mu myidagaduro y’Akarere ka Rubavu, ubu wakwibaza uti: “Ni uruhe ruhare rw’umuziki mu iterambere ry’Akarere”? Ese ni abahe bahanzi bonse ibere ry’umuziki wo muri aka Karere babaye ikimenyabose?



Umuziki ni inkingi ya mwamba mu iterambere iryo ari ryo ryose, aho ariho hose. Umuziki ni impamvu nziza ituma abantu bamwe na bamwe bagira ibyo bitabira. Aha turafata urugero; Niba abaturage basabwe kujya mu nama bakabwirwa ko hari umuhanzi urabasusurutsa, byanga bikunze baza bihuta.

Mu gihe abantu bateraniye hamwe bagahabwa ubutumwa bunyujijwe mu ndirimbo cyangwa ikindi gihangano, byanga bikunze ubwo butumwa bwumvwa vuba kandi bugira akamaro cyane. Umuhanzi ni umwe mu bantu bagira uruhare runini mu gutanga ubutumwa vuba mu gihe yakoreshejwe neza. Hari n’ibindi nawe uzi.

Binyuze mu mboni y’abahanzi baganiriye na InyaRwanda.com, bamwe bemeza ko badahabwa umwanya ngo bakoreshwe ku buryo batura bakavuga ko Akarere katabitaho.

Bamwe mubo twaganiriye banze ko dukoresha amazina yabo, bavuze ko “Abahanzi baakagize uruhare mu iterambere ry’akarere, ariko nujya kureba urasanga nta muhanzi n’umwe ukoreshwa n’akarere mu bikorwa byako by’ubukangurambaga, ku buryo biba ikibazo mu gihe tubona bazana abanya-Kigali”.

Mu myaka yabanje bamwe mu bahanzi bahabwaga umwanya, ndetse bakagira byinshi bafasha Akarere mu gutanga ubutumwa kandi bikaba n’inyungu ku bahanzi.

Abahanzi bati: “Ntibadukoresha”.

ESE NI IKI AKARERE KAGIYE GASABA ABAHANZI KUVA NA MBERE HOSE BAKINANGIRA?

Akarere ka Rubavu kagiye gasaba abahanzi kwishyira hamwe bagahuza imbaraga, kugira ngo mu gihe bakagannye kabafashe neza kandi bose. Ibi byabaye ingorabahizi kugeza magingo aya byaranze, buri wese ni nyamwigendaho dore ko bagaragaza ko ari amananiza n’ubwo nabo bashinjwa n’abaturage kudakora ngo amazina yabo amenyekane.

Abahanzi baganiriye na InyaRwanda.com kuri iyi ngingo, basabye ubuyobozi bw’Akarere ko bwabashakira ‘Studio’ ikomeye, ifite ibikoresho byuzuye ku rwego mpuzamahanga ndetse n’abayikoramo bafite ubuhanga, bagashakirwa n’aho kujya bakorera ibitaramo bitabagoye (Sale) mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki  kimwe n’izindi mpano.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Kambogo ildephonse,yagaragaje ko byose bisaba kuganira ndetse avuga ko amahirwe ahari, kandi ko na ‘studio’ ifite ibikoresho kandi ikomeye ihari igisigaye ari ugushaka abakozi bayikoramo, no gushaka uko bayitangaza kubazayikoresha.

Ati:”Mu buryo bwose bushoboka kugira ngo dufatanye n’urubyiruko byaba mu bijyanye n’umuziki, haba mu myidagaduro muri rusange, twabikora kandi mu bijyanye na studio twavuganye na Vision Jeunesse Nouvelle, barayifite ifite ibikoresho bimeze neza iri ku rwego rwiza.

Ubwo twaherukanaga batubwiraga ko bari gushaka abakozi (Abantu bayifata), kugira ngo bayibyaze umusaruro. Ayo mahirwe niba ataramenyekanye, nabyo bizasaba kujya tuganira kugira ngo tubabwire aho amahirwe ari. Iyo ‘Studio’ irahari, ariko ntabwo ikoreshwa kandi ifite ibikoresho bihagije”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko urubyiruko rwo muri aka karere rufite impano mu buryo bwose zishobora kugira uruhare mu iterambere ryako. Avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bako, bakeneye kongera imikoranire n’urubyiruko mu bikorwa bitandukanye.

Ati: “Birasaba ko twongera uburyo bwo guhanahana amakuru kugira ngo dufatanye n’urubyiruko rwacu, kuko twasanze rufite impano zikomeye binyuze mu marushanwa ndetse n’ibihembo bitangwa. Birasaba ko Akarere n’abafatanyabikorwa twongera imikoranire n’urubyiruko mu bikorwa bitandukanye”.


Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Kambogo ildephonse.

“UMUHANZI ARASABWA IKI KUGIRA NGO ABE YAHABWA UMWANYA MU BIKORWA BITANDUKANYE BY’UBUKANGURAMBAGA BIGIRIRA AKAMARO ABATURAGE?”.

Umuyobozi w’Akarere, Kambogo ildephonse asubiza iki kibazo yagize ati: “Nta kintu bisaba, ni imikoranire isanzwe, ni ukuganira no kugaragaza ko ashoboye. Ashobora no kubyikorera yabonye n’ubundi bushobozi, akaza akegera Akarere akatubwira icyo agiye kudukorera kuko ntabwo buri gihe ubushobozi buzatangwa n’Akarere gusa, twakwifashisha n’abafatanyabikorwa ariko tuba dukeneye impande zombi kugira ngo ziganire, atari Akarere gusa kabikora ahubwo n’urwo rubyiruko rukegera Akarere hanyuma tugakorera hamwe.”

Mu iterambere ry’Akarere ka Rubavu, byagaragaye ko umuziki hari byinshi wafasha. Ese aya magambo y’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu arakirwa ate na ba nyiri kubwirwa (…)?

ESE NI ABAHE BAHANZI BONSE KU IBERE RY’UMUZIKI W’AKARERE KA RUBAVU, BAMAZE KUGIRA AHO BAGERA KU RWEGO RW’IGIHUGU?

Abahanzi bafite amazina akomeye bonse ku ibere ry’umuziki wa Rubavu ni benshi, gusa reka turebere hamwe bake muribo.

1. Young Grace

Young Grace ni umwe mu bahanzi bafite aho bamaze kugera muri muzika ku rwego rw’igihugu. Uyu muhanzikazi, yatangiranye na bamwe mubo twavuga ko bacyishakisha muri aka Karere, ariko aho ageze ni heza.

2. Dominic Nic

Uyu ni umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa ni umwe mu bahanzi bo mu Karere ka Rubavu bafite amazina akomeye.

3. Okkama.

Uyu ntabwo twavuga ko hari kure yari yagera, ariko ni umwana ugaragaza icyerekezo cyiza muri muzika.

4. Ben Adolph.

Uyu musore amaze kugaragaza ko akunda umuziki cyane, dore ko bigaragarira mu buryo ategura indirimbo. Ben Adolph ni umuhanzi ukomoka mu Karere ka Rubavu gusa umaze kugeza urwego rwe ahashimishije, muri Muzika Nyarwanda.


5. Ben Kayiranga.

Uyu nawe afite inkomoko mu Karere ka Rubavu, hari urwego yashyizeho umuziki we.

6. Patient Bizimana.

Patient Bizimana aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umuhanzi watumye akarere ka Rubavu kamenyekana dore ko izina rye rizwi mu baramyi.

7. Rafiki.

Rafiki wamamaye mu njyana ya Coga Style, nawe afite inkomoko mu Karere ka Rubavu ndetse yahakoreye umuziki.

Ubusanzwe hari ibikorwa abahanzi bagiye bahuriramo bitaka Akarere ka Rubavu, nk’indirimbo yakozwe yiswe ‘Inkanji za Rubavu’. Iyi ndirimbo itaka akarere ka Rubavu, ni kimwe mu bihangano byashimangiye ko umuziki ari intwaro ikomeye mu iterambere ry’Aka Karere.

Umukoro ufitwe n’abiyita abahanzi basabwa kubyemeza abaturage bo muri aka Karere ndetse n’abayobozi, by’umwihariko abashoramari bategura ibitaramo muri aka Karere hakabura umuhanzi n’umwe ubigaragaramo kandi ahavuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND