RFL
Kigali

Mukura VS yakinnye na APR FC rubura gica bagwa miswi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/11/2022 18:18
0


Ikipe ya APR FC yanganyije na Mukura VS mu mikino ya shampiyona y'u Rwanda.



Mu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, APR FC yanganyije na Mukura VS. Ni umukino wo ku munsi wa 11 muri shampiyona y'u Rwanda. 

Uyu mukino watangiye gukinwa saa cyenda n'iminota 3 bitewe n'uko abasifuzi babanje guhambira inshundura zari zaracitse.

Ku bijyanye n'ubwitabire kuri sitade nta bafana benshi bari barimo haba ku ruhande rwa Mukura VS yari iri mu rugo ndetse na APR Fc yari yasohotse.

Uko umukino wagenze

Mukura VS niyo yatangije umukino nk'ibisanzwe ku ikipe yakiriye umukino gusa yahise iwurenza, uterekwa imbere y'umuzamu wa APR Fc. 

Ikipe ya APR niyo yatangiye ikina neza binyuze ku ruhande rwabo rw'ibomoso. Ku munota wa 3 gusa umukinnyi wa APR FC Bonheur yahushije igitego ku mupira wari uvuye muri koroneri. 

Abakinnyi ba Mukura 11 babanje mu kibuga: Sebwato, Muyumbu Osamu, Kayumba Soter, Mahoro Fideli, Muhoza Trezol, Kubwimana Cedric, Ntarindwa Aimable, H. Vincent, N.Innocent, Djibline Akuki na MUKOGHOTYA


Abakinnyi ba APR FC barimo Byiringiro Lague bakomeje kwataka ariko Sebwato ababera ibamba imipira akayifata mu buryo bworoshye. Ku munota wa 13 Ruboneka yongeye guhusha ubundi buryo bwashoboraga kuvamo igitego ariko yamurura umupira unyura hejuru y'izamu kure cyane.

APR FC yakomeje gukina nk'idashaka igitego maze ku munota wa 16 Ramadhan ahusha igitego asigaranye n'umuyezamu gusa. Mukura VS nayo mu minota 20 yagerageje kujya yirukankana imipira binyuze kuri Mukokotya ariko ntihagire ikivamo. 

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga: Pierre, Fitina, Prince, Clement, Claude, Bonheur, Bosco, I'RSHAD, Ramadhan, Lague na Yves

Ku munota wa 23 Mukura VS yabonye uburyo bw'igitego ku mupira wari uhinduwe na Mukokotya ariko Djibline ananirwa kuwushyira mu izamu. Mukokotya yakomeje kugora ba myugariro ba APR maze ku munota wa 31 ashyira umupira ku mutwe yari ahawe na Djibline ariko ku bw'amahirwe macye uragenda ukubita igiti k'izamu uhita urenga. 

Mu minota 38 abakinnyi ba APR FC batangiye gukorera amakosa aba Mukura VS barimo Djibline ariko ntihagire ikivamo. 

Ku munota wa 40 Byiringiro Lague yazamukanye umupira mu kibuga hagati yirukanka bamutereka hasi ndetse havamo n'umupira w'umuterekano mwiza ariko Ruboneka awutera mu ntoki za Sebwato wa Mukura. 

Umutoza wa APR FC ku munota wa 43 yakuyemo umukinnyi ukina mu kibuga hagati, I'RSHAD, utari witwaye neza, ashyiramo Djabel kugira ngo arebe ko bajya kuruhuka yabonye igitego. 

Igice cya mbere cyongereweho umunota 1 ariko igitego kirabura burundu, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka ari 0-0.


Igice cya kabiri cyatangiranye n'amakosa ya ba myugariro ba Mukura VS ariko abataka ba APR Fc birangaraho gutsinda biranga.

Mu minota 55 y'umukino Mukura yatangiye kwiharira umupira ndetse inagera imbere y'izamu gutsinda bikanga. 

Ku munota wa 60 umukinnyi wa APR Fc witwa Djabel yarase igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Mugunga Yves. 

Ku munota wa 64 APR Fc yongeye imbaraga mu kibuga ishyiramo Abakinnyi bayob2 aribo: Mugisha Gilbert wasimbuye Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves wasimbuwe na Nshuti Innocent. 

Mukura nayo ku munota wa 67 yahise isimbuza havamo Ndizeye Innocent Kigeme hinjiramo Elie Tatou.


Abafana ba Mukura

Nyuma y'uko APR FC isimbuje,  yakomeje gushaka igitego bituma ku munota wa 69 Nshuti Innocent winjiye mu kibuga asimbuye arata igitego cyabazwe asigaranye n'umuzamu wenyine ku mupira mwiza yari ahawe na Ruboneka. 

Mukura nayo yatangiye kunyuzamo ihana hana umupira bituma ku munota wa 72 ibona umupira w'umuterekano maze Mukoghotya awutera nk'uko asanzwe atsinda indi mipira y'imiterakano akoresheje imbaraga ariko ntibyamukundira ngo ujye mu izamu. 

Abakinnyi ba APR Fc bakomeje gutera amahirwe inyoni yo gutsinda kuko ku munota wa 78 Lague yongeye gushyira umupira mwiza imbere y'izamu ariko Gilbert winjiye mu kibuga asimbuye ntiyawushyira ku kirenge ngo ujye mu izamu. 


Umuzamu wa Mukura VS uri mu babujije APR Fc insinzi

Ku munota wa 87 Bonheur yashyize umupira ku mutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri ariko umunyezamu wa Mukura VS Sebwato aba ibamba umupira awukuriramo kumurongo. Amakipe yombi yakomeje kwataka ariko igitego kirabura burundu bituma umukino urangira ari 0-0.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND