RFL
Kigali

Javanix yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Fireman na Nessa-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/11/2022 13:16
0


Umuhanzi Javanix wiyita umwami w’injyana ya ‘Amapiano’, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Amabia’ yahuriyemo n’umuraperi Fireman n’umuhanzikazi Nessa.



Amabia ni indirimbo ibyinitse, ikaba yumvikanamo abahanzi bafite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda nka Fireman na Nessa umaze kumenyekana kubera uburyo yandika indirimbo ze ndetse n’uburyo yitwara.

Javanix agaruka kuri iyi ndirimbo, yasobanuye ko yayikoze ashaka kugaragaza ishusho y’umuziki we muri rusange no gukomeza kwereka abakunzi be ko byose byashoboka binyuze mu gukora cyane.

Javanix yemeza ko iyi ndirimbo izagaragaza urwego rwe muri muzika Nyarwanda. Ati:”Mu by’ukuri, umuziki wanjye ndimo gushaka gukomeza kuwuzamura nteza imbere uburyo bw’imiririmbire. Ni kenshi navuze ko nshoboye ariko muri iyi ndirimbo ‘Amabia’, abafana banjye barabyibonera kandi mbasezeranya gukomeza gukora cyane.

Iyi ndirimbo ‘Amabia’ nahuriyemo na Fire ndetse na Nessa izazamura ibendera ry’uyu muziki by’umwihariko iyi njyana ya ‘AMAPIANO’ ikozemo”.

Javanix yagiye yumvikana kenshi avuga ko ari we wazanye iyi njyana ya Amapiano mu Rwanda.


Javanix ari gukora cyane

Fireman wafatanyije na Nessa ndetse na Javanix, ni umwe mu bahanzi bameze neza muri muzika nk’uko aherutse kubigaragariza abakunze be mu gitaramo yakoreye mu Karere ka Rubavu, kuri Erica Night Club ahasanzwe habera ibitaramo bitandukanye.

Muri iyi ndirimbo, Fireman agaragaza ko urukundo rw’umukobwa yihebeye rwamutwaye uruhu n’uruhande.

Nessa usanzwe akorana bya hafi na Javanix, aherutse kumvikana mu ndirimbo yise’ Inzigo’ n’izindi zitandukanye dore ko ari umwe mu bakobwa bagaragaza ko biyeguriye umuziki. 

Nessa ahagaze neza muri iyi minsi


Fireman akunze gushyigikira cyane abahanzi bagenzi be

REBA HANO INDIRIMBO 'AMABIA' YA JAVANIX , NESSA NA FIREMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND