Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ukunda gusangiza abamukurikira ibihe bitandukanye byiganjemo iby’ubuzima bwa buri munsi, yafashe umwanya avuga uko abona imibereho y’abakene.
Mu butumwa
yashyize hanze bw’amafoto, yongeyeho amagambo agaragaza uko abona impamvu ituma
abakene batabasha gufashwa.
Shaddyboo
yagize ati: ”Ubukene buriho atari uko tutabasha gufasha abakene ahubwo kuko
tubasha kunezeza byuzuye abakire.”
Yabivuze
asa n'uzimiza ariko uburungushuye kandi mu biriho ni uko abantu bose bahanga amaso
abakize bakanahangayikishwa nuko babanyura bakibagirwa abakene.
Ibi ni ibintu biriho aho umukire arwara akagira abamusura ariko umukene yarwara
akabura umusura barimo n'abo yasuye bakize, ahubwo yagira amahirwe yakira
akazajya kubareba ngo abamenyeshe ko yakize.
Ugasanga
umukire agabirwa inka zo kongera mu rwuri, nyamara hari utagira n'imwe. Ibyo byose
bikaba kunezeza abanezerewe hakibagirana ababikeneye ari bo bakene Shaddyboo asa
n'uwakomojeho.
Shaddyboo ari
mu byamamare bicye bigira umuco wo kuzirikana abakene no kubafasha aho buri mwaka
akora igikorwa cyo gusangira nabo by’umwihariko abana baturuka mu miryango ikennye. Ni igikorwa akora mu kwizihiza umunsi wa Eid al Fitr hasozwa ukwezi kwa Ramadhan.
TANGA IGITECYEREZO