RFL
Kigali

Rubavu: Abajyanama b’ubuzima basabwe kwirinda guhishira ingo zirimo ihohoterwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/11/2022 10:30
0


Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabwe kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose. Ibi babibwiwe mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu n’abagore.



Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba, hatangirijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abangavu.

Ubu bukangurambaga bwatangiye mu masaha ya saa yine n’igice z’amanywa, bwatangiriye mu Murenge wa Nyamyumba ku muhanda uva ku ruganda rwa Bralirwa werekeza ahari amashyuza muri uyu Murenge.

Mu rugendo rwakozwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abaturage barangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bwana Kambogo ildephonse, urubyiruko rwasabwe kwiga rushyizeho imbaraga rwirinda ibiyobyabwenge byose ndetse rusabwa no kujya rutangira amakuru ku gihe mu gihe hari umubyeyi uri guhohoterwa.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru, basobanuye ko n’ubwo hari ihohoterwa rikorerwa ababyeyi n’abana b’abangavu mu miryango, hakenewe ubukangurambaga mu midugugudu itandukanye binyuze munama.

Mukandinda Placidie, yagize ati: ”Hakewe ubukangurambaga binyuze mu midugudu aho hakwiriye kujya hategurwa inama ababyeyi n’abana bakegerwa bakaganizwa. Ihohoterwa akenshi riterwa n’irari cyangwa inzoga, gusa habayeho ubukangurambaga mu miryango, mu ngo n’aho abantu batuye habaho guhwiturwa, byakunda ihohoterwa ryashira".

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hakwiriye gushyirwaho igihano kirenze ikiriho kugira ngo bijye bitera ubwoba ababikora. Ati:”Njye numva hashyirwaho igihano kirenze igihari kugira ngo ababikora bajye banatinya”.

Uyu mubyeyi yasobanuye muri uyu Murenge wa Nyamyumba utugoroba tw’ababyeyi tutagikorwa nabyo bikaba bituma habaho kutamenya.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo ildephonse, yavuze ko hatangijwe ubu bukangurambaga kubera ko hamaze kugaragara ingaruka zikomeye zituruka ku ihohoterwa. Umuyobozi w’Akarere kandi yavuze ko iki gikorwa kizamara icyumweru kigira ngo n’abataje bazabone umwanya.

Ati: ”Twatangije ubu bukangurambaga kubera ko tubona ingaruka zituruka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho kugeza ubu dufite abana b’abangavu batwara inda biturutse ku ihohoterwa. Uyu munsi twaganiriye ndetse dutanga n’ubutumwa buragera kubataje kandi ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 tugera mu bigo bitandukanye kugira ngo dukomeza kwigisha”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yasobanuye ko imibare igaragaza ko ihohoterwa rigenda rigabanuka ugereranyije no mu gihe cyashize, asaba ababyeyi gukomeza kuganiriza abana babo no kuganira hagati yabo kugira ngo birinde ihohoterwa rikorerwa imbere mu ngo, abajyanama b’ubuzima nabo basabwa kwirinda guceceka no guhishira aho ikibazo kiri.


Abaturage bari babukereye baje kumva inama bagirwa

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Kambogo ildephonse, yaganirije urubyiruko n'ababyeyi bari bitabiriye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND