RFL
Kigali

Dore inshuti 4 ukwiriye kwirinda muri uyu mwaka mushya wa 2023 tugiye gutangira

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/11/2022 10:52
0


Inshuti ni ikintu gikomeye cyane mu rwego rwo gukomeza gushaka iterambere ryawe. Hari ubwoko 4 bw’inshuti tugiye kukubwira, usabwa kwirinda.



Ikintu cya mbere ukwiriye kuziga muri uyu mwaka wa 2023, ni ukwiteza imbere muri wowe ndetse ukavugurura buri kimwe mu buzima bwawe. Ubuzima buzaguhuza n’abantu ariko ni wowe uzahitamo abo kugumana nabo bitewe n’icyo bazagufasha, ni muri urwo rwego tugiye kukubwira zimwe mu nshuti ugomba gukomeza kwirinda.

1.Inshuti igira ishyari

Iyi nshuti ntabwo ikwifuriza iterambere muri wowe. Uyu muntu ntabwo yifuza ko wishima, aba ashaka ko iteka aguhora hejuru agahora yishimye wenyine. Niba hari ibintu ushaka gukora mu buzima bwawe, ntabwo azigera agushyigikira kuko agufitiye ishyari. Ntabwo azakwishimira.

Niba ushaka kumenya ko atishimiye ibyo wagezeho, uzabyumvira mu ijwi rye, ku isura ye cyangwa mu bikorwa bye byuzuye kukurwanya cyangwa kukwereka ko uri gukora ubusa. Muri uyu mwaka wa 2023 tugiye gutangira rero urasabwa kuzirinda iyi nshuti.

2.Inshuti ikwirakwiza cyane ibihuha

Uyu muntu akwirakwiza ibihuha cyane, arahimbahimba kandi akagira ururimi rubeshya. Uyu muntu yishimira kuvuga ibintu bibi ku bandi ndetse akishimira kumva bagenzi be bari guseba muri rubanda. Niba ushaka gutera imbere mu mwaka wa 2023 kurenza ubu, uzagendere kure inshuti nk'izi.

3.Inshuti ihora yumva ko bidashoboka

Uyu muntu iteka yumva ko nta kintu ashoboka ndetse akumva ko nta kintu cyiza agira muri we.  Muri buri kintu abonamo amakosa.Uyu muntu abona ibibi muri buri kintu kabone n'iyo cyaba ari cyiza ijana ku ijana, ntabwo aba yumva ko igihe gishobora kugera kikaba cyiza. Mu gihe ushaka gutera intambwe isubira inyuma, ikintu cya mbere usabwa gukora ni ukugira inshuti nk’iyi.

4.Inshuti y’inyabibazo

Uyu muntu ahora yishyira mu bibazo cyane, ntabwo atuza ngo amenye ko afite akazi kamwe. Agira imico mibi ihora imushyira mu kaga. Muri uyu mwaka wa 2023, uzirinde inshuti nk’iyi niba ushaka gutera imbere.


Inkomoko: Operanews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND