Inshuti ni ikintu gikomeye cyane mu rwego rwo gukomeza gushaka iterambere ryawe. Hari ubwoko 4 bw’inshuti tugiye kukubwira, usabwa kwirinda.
Ikintu cya mbere ukwiriye kuziga muri uyu mwaka wa
2023, ni ukwiteza imbere muri wowe ndetse ukavugurura buri kimwe mu buzima
bwawe. Ubuzima buzaguhuza n’abantu ariko ni wowe uzahitamo abo kugumana nabo
bitewe n’icyo bazagufasha, ni muri urwo rwego tugiye kukubwira zimwe mu nshuti
ugomba gukomeza kwirinda.
1.Inshuti igira
ishyari
Iyi nshuti ntabwo ikwifuriza iterambere muri wowe. Uyu
muntu ntabwo yifuza ko wishima, aba ashaka ko iteka aguhora hejuru agahora
yishimye wenyine. Niba hari ibintu ushaka gukora mu buzima bwawe, ntabwo azigera
agushyigikira kuko agufitiye ishyari. Ntabwo azakwishimira.
Niba ushaka kumenya ko atishimiye ibyo wagezeho, uzabyumvira mu ijwi rye, ku isura ye cyangwa mu bikorwa bye byuzuye kukurwanya
cyangwa kukwereka ko uri gukora ubusa. Muri uyu mwaka wa 2023 tugiye gutangira
rero urasabwa kuzirinda iyi nshuti.
2.Inshuti
ikwirakwiza cyane ibihuha
Uyu muntu akwirakwiza ibihuha cyane, arahimbahimba
kandi akagira ururimi rubeshya. Uyu muntu yishimira kuvuga ibintu bibi ku bandi
ndetse akishimira kumva bagenzi be bari guseba muri rubanda. Niba ushaka gutera
imbere mu mwaka wa 2023 kurenza ubu, uzagendere kure inshuti nk'izi.
3.Inshuti ihora
yumva ko bidashoboka
Uyu muntu iteka yumva ko nta kintu ashoboka ndetse
akumva ko nta kintu cyiza agira muri we. Muri buri kintu abonamo amakosa.Uyu
muntu abona ibibi muri buri kintu kabone n'iyo cyaba ari cyiza ijana ku ijana,
ntabwo aba yumva ko igihe gishobora kugera kikaba cyiza. Mu gihe ushaka gutera
intambwe isubira inyuma, ikintu cya mbere usabwa gukora ni ukugira inshuti
nk’iyi.
4.Inshuti
y’inyabibazo
Uyu muntu ahora yishyira mu bibazo cyane, ntabwo atuza
ngo amenye ko afite akazi kamwe. Agira imico mibi ihora imushyira mu kaga. Muri
uyu mwaka wa 2023, uzirinde inshuti nk’iyi niba ushaka gutera imbere.
Inkomoko: Operanews
TANGA IGITECYEREZO