RFL
Kigali

Miss Muheto azagumana ikamba umwaka urenge nk’ibyabaye kuri Miss Bahati na Miss Aurore?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/11/2022 8:13
0


Irushanwa rya Miss Rwanda ryagiye rigira umwihariko ndetse rikagira n’udushya twinshi twari umwihariko waryo, twanatumaga iri rushanwa rikomera, rigakundwa ndetse rigahora ryitezwe uko imyaka igenda iza.



Byari bizwi ko Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009 ariwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda akamarana ikamba igihe kinini dore ko yarimaranye imyaka itatu yose, mu gihe Miss Mutesi Aurore Kayibanda umuyingayinga (Miss Rwanda 2012) we yarimaranye imyaka ibiri mbere yo gusimburwa na Miss Colombe Akiwacu wabaye Miss Rwanda 2014.

Mu kiganiro Miss Bahati aherutse kugirana na Connection Tv, yumvikanye avuga ko ubwo hamenyekanaga inkuru y’uko atwite yari agifite ikamba, biba ngombwa ko hatangira gushakishwa umukobwa wamusimbura igitaraganya.

Miss Bahati Grace mu gusobanura icyatumye amarana ikamba imyaka itatu yagize ati "Mu by’ukuri mu mboni zanjye, ni ukubera ko byari ibintu bishyashya, biteguwe na Company ndibuka ko icyo gihe yari Rwandatel kandi nibwo yari ikiza, kandi ubu ntayo tukigira Rwandatel".

Kuri ubu amakuru ahari ni uko irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ritakibaye ku mpamvu z’uko uwari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup afunze, ndetse iyi kompanyi yari akuriye ikaba yarambuwe ububasha bwo gukomeza gutegura iri rushanwa.

Uku kutaba kw’iri rushanwa rya Miss Rwanda uyu mwaka, bivuze ko Miss Muheto wari Nyampinga w’umwaka wa 2022, akomezanya kwambara iri Kamba undi mwaka nyuma y’uko umusimbura we ataraboneka. Kereka umwaka utaha haramutse hatowe Nyampinga w’u Rwanda 2023 mu ngengabihe itandukanye n’iyari isanzwe, dore ko nabyo bishoboka.


Iri rushanwa ryasubitswe Miss Bahati Grace ariwe ufite ikamba, waje no kurimarana imyaka itatu

Si ubwa mbere iri rushanwa risubitswe kuko mu 2009 ubwo ryatangiraga, umwaka wakurikiye ntiryabaye, ndetse ryasibye imyaka ibiri mbere y’uko ryongera kuba mu 2012. Icyo gihe nyuma y’umwaka nabwo ryongeye kutaba risubukurwa mu 2014. Imyaka yari imaze kuba icyenda iri rushanwa riba buri mwaka. 

Amakuru ahari ahamya ko ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bwamaze gufata icyemezo cyo gusubika iri rushanwa riherutse guhura n’ibibazo, byatumye ryamburwa Rwanda Inspiration Back Up yari isanzwe iritegura.

Nyuma yo kuryambura Rwanda Inspiration Back Up, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahise iha Inteko y’Umuco inshingano zo gutegura amabwiriza agenga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda, kugeza ubu aya akaba atarasohoka.


Miss Muheto agiye kumarana ikamba imyaka 2

Uretse gutegura aya mabwiriza, Inteko y’Umuco yanahawe inshingano zo gukurikirana ibihembo by’abakobwa batsindiye amakamba atandukanye, ndetse no gukomeza ibiganiro n’abaterankunga b’iri rushanwa.

Ibi bikiyongeraho gufata inshingano zo gutegura uburyo iri rushanwa ryakongera gutegurwa mu gihe kizaza, ariko noneho rikaba riteguye ku buryo buri ku murongo budateye impungenge uwo ari we wese.


Miss Muheto n'ibisonga bye

Kugeza magingo aya, hashize iminsi ibintu bica amarenga ko irushanwa rya Miss Rwanda 2023 ritakibaye, cyane ko hakurikijwe ingengabihe y’uko ryari risanzwe ritegurwa bigaragara ko amatariki yamaze kurenga. Gusa ibi ntibivuze ko umwaka wa 2023 warangira ritabaye, mu gihe haba hahinduwe gusa ingengabihe yaryo, rikaba ryaba umwaka utaha, mu mezi abanza y’umwaka.

Umwe mu bakozi b’Inteko y’umuco yemeye ko iri rushanwa ryamaze gusubikwa muri uyu mwaka.


2012 nabwo iri rushanwa ryarasubitswe, ryongera gusubukurwa 2014






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND