RFL
Kigali

Mashariki Africa Firm Festival yashyize umwihariko mu imurikwa mpuzamahanga rigiye kubera i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/11/2022 4:05
0


Ku nshuro ya munani Mashariki Africa Firm Festival igiye kumurika ibihangano byinshi bya firime nto n’inini i Kigali, aho hazaba hateraniye abantu batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.



Kuri uyu wa gatanu muri M Hotel, habereye ikiganiro n’itangazamakuru gisobanura ibikorwa bya Mashariki birimo n’imurikwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, aho biteganyijwe ko hazamurikwa ibihangano byinshi byaba ibito n’ibinini.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru havugiwemo ko mu imurikwa ry'ama film rya 8 ( 8th edition) ryitwa Mashiliki African Film Festival rizaba ridasanzwe kuri iyi nshuro, kuko harimo ibihangano byinshi byaba ibito cyangwa ibinini (Short films and thriller) kandi hazaba hari n’abakora amafilm baturutse mu bihugu bitandukanye bya Africa. 

Iyi festival izaba igizwe n'ibitaramo 3 aribyo igitaramo gifungura (opening ceremony), Israel night ndetse na closing ceremony. Bizashingira ku kitwa Afro - future reason aho ari film y'ibitekerezo no kwiyumvisha Africa y’ahazaza ariko bihereye ubu.

Artistic director Fabrizio Colombo yagize Ati" iyi ni umwaka wa 3 nkorana na Mashiliki, ubu noneho turi gushaka uburyo dukora festival yihariye mu zindi".


Hasobanuwe itandukaniro ry’iri murikwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya munani

Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco rya sinema ngarukamwaka, rigamije kongerera ubumenyingiro n’ubushobozi urubyiruko rukora umwuga wa sinema.

Ikindi rigamije gushyiraho urubuga ruhuza ibikorwa rwibanda mu guteza imbere inkuru zikorerwa mu Rwanda, ndetse no gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kurukangurira kugaragaza impano zarwo rubinyujije mu kubara inkuru.


Ni iserukiramuco mpuzamahanga




KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MASHARIKI YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND