RFL
Kigali

Biba byoroshye gukorana: Hoechin yashimye Otile Brown ufitanye indirimbo nshya na The Ben

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/11/2022 14:03
0


Rurangiranwa mu gutunganya amashusho yaba muri Africa na Amerika, Hoechlin yashimye Otile Brown kuko ari mu bahanga mubo yakoranye nabo.



Uyu munyakenya umaze gukorera abahanzi benshi amashusho barimo French Montana, Alikiba, Patoranking n’abandi yavuze ko gukorana na Otile biba byoroshye ndetse n’akazi baheruka gukorana bagateguriye kuri telefone kandi bahura bikihuta.

Yagize ati: “Twateguye akazi kose kuri telefone hashize iminsi itatu kuri ine mfata indege nerekeza muri Dar es Salaam, Tanzania aho twakoreye biba byoroshye gukorana.” Jordan Hoechin niwe uheruka gutunganya amashusho y’indirimbo nziza yitwa ‘Terminator’.

Iyi ndirimbo ikaba iri kuri EP ya Otile Brown yitwa ‘By My Side’ iriho na ‘Kolokolo’ aheruka gukorana na The Ben, iri muzikomeje gukundwa by’umwihariko mu Rwanda na Kenya aho aba bahanzi bakomoka.

Ku rubuga rwa Youtube nyuma y’iminsi igera ku 10 izi ndirimbo zombi zimaze zisohotse, iyatunganijwe na Jordan Hoechin ya Otile Brown imaze kurebwa n’ibihumbi 291 naho iyatunganijwe na Hansscana irimo The Ben imaze kurebwa n’ibihumbi 328.Aha hari mu ifatwa ry'amashusho 'Terminator' yafashwe na Jordan HoechinHoechin umaze gufata nyinshi mu ndirimbo yatangaje ko gukorana na Otile Brown biba byoroshye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA OTILE BROWN NA THE BEN

">

KANDA HANO UREBE TERMINATOR INDIRIMBO YA OTILE BROWN YATUNGANIJWE NA HOECHIN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND