Rurangiranwa mu gutunganya amashusho yaba muri Africa na Amerika, Hoechlin yashimye Otile Brown kuko ari mu bahanga mubo yakoranye nabo.
Uyu munyakenya
umaze gukorera abahanzi benshi amashusho barimo French Montana, Alikiba,
Patoranking n’abandi yavuze ko gukorana na Otile biba byoroshye ndetse n’akazi
baheruka gukorana bagateguriye kuri telefone kandi bahura bikihuta.
Yagize
ati: “Twateguye akazi kose kuri telefone hashize iminsi itatu kuri ine mfata
indege nerekeza muri Dar es Salaam, Tanzania aho twakoreye biba byoroshye gukorana.”
Jordan Hoechin niwe uheruka gutunganya amashusho y’indirimbo nziza yitwa ‘Terminator’.
Iyi ndirimbo
ikaba iri kuri EP ya Otile Brown yitwa ‘By My Side’ iriho na ‘Kolokolo’ aheruka
gukorana na The Ben, iri muzikomeje gukundwa by’umwihariko mu Rwanda na Kenya
aho aba bahanzi bakomoka.
Ku rubuga
rwa Youtube nyuma y’iminsi igera ku 10 izi ndirimbo zombi zimaze zisohotse, iyatunganijwe
na Jordan Hoechin ya Otile Brown imaze kurebwa n’ibihumbi 291 naho iyatunganijwe
na Hansscana irimo The Ben imaze kurebwa n’ibihumbi 328.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA OTILE BROWN NA THE BEN
KANDA HANO UREBE TERMINATOR INDIRIMBO YA OTILE BROWN YATUNGANIJWE NA HOECHIN
TANGA IGITECYEREZO