RFL
Kigali

Shampiyona ya Sitting Volleyball iratangira mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Bugesera

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/11/2022 11:59
0


Umwaka w’imikino muri shampiyona ya Sitting Volleyball ikinwa n’abantu bafite ubumuga, iratangira mu mpera z’iki cyumweru aho agace ka mbere gahera mu karere ka Bugesera.



Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru mu karere ka Bugesera harakinirwa agace ka mbere ka shampiyona ya Sitting Volleyball umwaka w’imikino 2022-2023. Uyu mwaka shampiyona izitabirwa n’amakipe y’uturere  agera ku 9 mu bagore, naho mu bagabo hitabire amakipe agera kuri 17

Amakipe azitabira mu bagore ni; Bugesera, Gicumbi, Musanze, Nyarugenge, Rubavu,Gakenke, Ruhango, Rulindo na Nyanza. Mu bagabo hazitabira; Gisagara, Gasabo, Musanze, Rubavu, Rusizi, Kicukiro, Karongi, Ruhango, Burera, Rutsiro, Nyamasheke, Ngoma, Nyagatare, Gatsibo, Muhanga na Rulindo.

Jean Marie Vianney Nsengiyumva umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry'umukino w'abafite ubumuga mu Rwanda aganira na InyaRwanda, yatangaje ko iyi mikino igiye kuba izaba ifite umwihariko w'uko abakinnyi badafite ubumuga batazongera kwitabira. 

Yagize ati "Tugiye gutangira shampiyona ya Sitting Volleyball nayo izakinwa mu duce tune nk'uko byari bisanzwe. Kuri iyi nshuro twungutse ikipe nshya ya Kayonza mu bagabo. Uyu mwaka kandi tuzaba dufite umwihariko kuko nta mukinnyi udafite ubumuga uzongera kwitabira iyi mikino nk'uko byari bisanzwe."

Umwaka ushize w’imikino, Ikipe ya Gisagara mu bagabo niyo yegukanye shampiyona itsinze Gasabo, mu gihe mu bagore Bugesera ariyo ibitse igikombe cya shampiyona yegukanye itsinzwe Gicumbi, imikino ya nyuma ikaba yari yabereye mu karere ka Rubavu.

Gisagara mu bagabo niyo ifite ibikombe 2 bya shampiyona biheruka 

Bugesera irashaka kwegukana igikombe cya 6 cyikurikiranya mu bagore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND