RFL
Kigali

Umugore wa Perezida Zelensky wa Ukraine yahishuye ko atagitaha yibera mu biro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2022 11:46
0


Olena Zelenska umugore wa Perezida Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko umugabo we atagitaha mu rugo yibera mu biro kuva igihugu cyabo cyashozwaho intambara n'u Burusiya.



Umugore wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko kuva u Burusiya bwabashozaho intambara umugabo we asigaye yibera mu kazi, ku buryo atagitaha. Ibi Olena Zelenska yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC, cyagarutse ku mibereho y’umuryango we muri iyi ntambara ihanganishije igihugu cye.

Muri icyo kiganiro, Zelenska yahishuye ko kuva intambara yatangira, asigaye abana n’abana be gusa kuko umugabo ahora mu kazi. Ati "Tubana mu buryo butandukanye, mbana n’abana banjye ubundi umugabo wanjye akaba ku kazi, usanga hari byinshi dukumbuye kandi byoroheje nko kwicara hamwe tudacunganwa n’isaha, tukamara igihe cyose dushaka."

Umugore wa Perezida Zelensky yavuze ko umugabo we atagitaha akunze kumara igihe kinini mu biro ndetse ko batakibona umwanya wo kugumana

Olena Zelenska yavuze ko ibihe igihugu cye kiri gucamo byarushijeho gukomera ubwo ibitero by’u Burusiya byatumaga Kyiv yose ibura amashanyarazi. Byatumye abaturage b’iki gihugu barushaho kuzahazwa n’ibihe by’ubukonje barimo, gusa yizeza ko ibi byose bazabasha kubirenga.

Perezida Zelenskyy n'umugore we bamaranye imyaka 19 barushinze, banafitanye abana babiri.

Olena Volodymyrivna Zelenska na Volodymyr Zelenskyy basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu 2003, ubu bafitanye abana babiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND