Umuraperi Oda Paccy yamaze gushyira akadomo kuri Extended Play (EP) yise “No Comment” iriho indirimbo enye (4) zigaruka ku buzima, gukora n’imibanire.
Iriho indirimbo 'No Comment' ari nayo yitiriye EP,
'Hodi', 'Kanda Like' ndetse na 'Daddy Mandela' yakoranye n'umuhanzi Kabera
Arnold uzwi nka Sintex.
Yakozweho na ba Producer bamaranye igihe cyane mu
muziki, barimo nka X on the Beat, Junior Multisystem, Dj Lil na Issa Pro. Ni mu
gihe yanononsowe n'abarimo Bob Pro.
N’iyo Ep ya mbere Oda Paccy agiye gushyira hanze kuva
mu myaka irenga 10 ari mu muziki. Ayisobanura nk’idasanzwe mu rugendo rwe
rw’umuziki, kandi ikoze amateka kuri we.
Yabwiye InyaRwanda ko yayise ‘No Comment’ ashaka
kwibutsa abantu ko ntawe ukwiriye kuba nyambere mu kugira icyo avuga ku buzima
bw’undi.
Avuga ati “Uko umuntu abayeho aba ari amahitamo ye
bwite. Ibyo ukunda ntibisa nk’ibyundi. Ubaha umuntu kuko ari n'amahitamo ye.”
Oda Paccy avuga ko iyi EP ye igaruka kuri izi ngingo
kubera ko akunda kuririmba cyane ku buzima.
Ati “Iteka nkunda kuririmba ku buzima. Nkunda kuba
nabona umuntu umbwira uti ya ndirimbo ninjye wavugaga neza, bituma akenshi
umuntu yongera kwitekerezaho akiga neza ku mahitamo n'imyanzuro afata mu buzima
bwe.”
Akomeza avuga ko buri wese abayeho ubuzima
butandukanye n’ubw’undi. Ari nayo mpamvu buri wese akwiye guharanira kubanza
kwita kubimureba.
Yavuze ko nta muntu wateye imbere atarakoze. Ati “Kubaho
ni ugukora. Nta kintu umuntu ageraho atavunitse ku bijyanye n'imibanire mbere
yo kwita ku buzima bw'abandi numva twakwitaye ku byacu, abandi tukabigiraho
ibyo baturusha cyangwa ibyo bakoze ngo batere imbere bityo bidufasha kwiyubaka
ndetse no kumenya icyo twigira ku bandi mu buryo.”
Oda Paccy avuga ko indirimbo ziri kuri EP ye ‘No
Comment’ ahanini zigaruka ku buzima bwa buri munsi abantu bacamo, imibare
y’abantu yo muri iki gihe n’ibindi. Ariko inibutsa abantu ‘gukora cyane kuko
isi nta mikino. Ntawe urya atakoze’.
Uyu muraperikazi wanakunzwe mu ndirimbo nka ‘Icyabuze’,
avuga ko kwifashisha Sintex kuri EP ye ahanini byaturutse ku kuba ari umuhanzi
akunda.
Avuga ko iyi ndirimbo ‘Daddy Mandela’ bakoranye irimo
ubutumwa bwihariye n’imiririmbire idasanzwe. Abikubira mu ijambo rimwe ati “Ni
agaseka gapfundikiye.”
Oda Paccy avuga ko guhera ku wa 1 Ukuboza 2022, abantu
bazatangira kumva iyi EP binyuze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki
nka Spotify na Apple
Yavuze ko indirimbo ye ‘Imbere muri njye’ aherutse
gusohora yakiriwe neza, ashingiye ku kuba ikomoza ku buzima bwa benshi.
Ati “Ni indirimbo yakiriwe neza kuko ivuga ku bihe twese tubamo byo gucika intege. Hari ubwo umuntu yiheba akumva atagifite icyzere cyo kubaho. Ni indirimbo yihumure kuri benshi muti twe.”
Oda Paccy yagaragaje indirimbo enye zigize Extended Play (EP) ye nshya yise ‘No Comment’
Oda Paccy yavuze ko buri wese akwiye guharanira kubanza kwimenya mbere yo kumenya undi
Paccy avuga ko iyi EP ye izatsa cyane ku buzima, umurimo, imibanire y’abantu n’abandi
Oda yavuze ko indirimbo ye ‘Imbere muri njye’ yakiriwe
neza ahanini biturutse ku butumwa bukubiyemo
TANGA IGITECYEREZO