RFL
Kigali

Umuramyi Vincent Divency yashyize hanze indirimbo nshya ‘Urukundo rwa Yesu’ –VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/11/2022 8:47
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vincent Divency, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Urukundo rwa Yesu’ avuga ko atazi uburyo yarusobanura.



Mu magambo agize iyi ndirimbo humvikanamo imbaraga za ‘Yesu’ ndetse no gukomera kwe. Uyu muhanzi wiyemeje kwagura ubwami bw’Imana bukagera hose akoresheje ijwi rye, yagaragaje ko nta ngano y’urukundo rw’Imana ibaho.

Yatangiye agira ati: ”Urukundo rwawe Yesu sinzi uko naruvuga, rusumba ukwezi, rusumba izuba ndetse n’ikuzimu rugerayo! Ni rwo rwakuzanye uva mu ijuru rukuzana mu isi kugira ngo unshungure”.

Yakoje aririmba ati: ”Wasize icyubahiro wari ufite mu ijuru kugira ngo uze uvumure njye wari ikivume, ya ngoyi ya satani yari yarambohesheje, warayiciye none ubu ndabohotse”.

Iyi ndirimbo iri mu buryo bwo kuramya byuzuye yakunzwe n’abatari bake nyuma y’amasaha make igiye hanze. Mu kiganiro na Divency, yahamirije InyaRwanda.com ko umurimo w’Imana atazigera awufasha hasi, avuga ko imbere ye ahabona imigisha myinshi cyane.

Ati: ”Umurimo w’Imana ntabwo nzigera nywufasha hasi n’isegonda, nkunda gusenga kandi nkunda Imana yanjye. Muri iyi ndirimbo nashatse kwereka abantu uburyo Yesu yababajwe kubwacu gusa tukaba tumubabaza nk’aho ntacyo yakoze. Ndasaba abantu kuyumva bakumva ubutumwa burimo kandi bakabugira ubwabo”.

Ubusanzwe Vincent Divency ni umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera umurimo w’Imana mu Karere ka Muhanga. Uyu muramyi amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye harimo n'iyo yise ‘Assurance’.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUKUNDO RWA YESU' YA VINCENT DIVENCY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND