Umukobwa watewe agahinda no kutamenya umubyeyi we mbere y’igihe, yasobanuye uburyo yaje gukubita urushyi umugabo wa nyina bikamuviramo kwirukanwa mu rugo.
Uyu mukobwa witwa Yaa Poua, yagize
ati: “Nabanye na papa wanjye ndetse n’umugore we kuva ndi umwana muto
cyane. Ntabwo nigeze menya ko umudamu witwaga Jemima, ariwe wambyaye.
Umunsi umwe twaramusuye, maze papa wanjye arambwira ngo
ni Masenge dore ko atuye hafi yacu. Mu minsi yashize rero naje kugira
ikibazo ndarwara, maze biba ngombwa ko njyanwa kwa muganga.
Jemima yaje kundeba ku bitaro maze ambwira ukuri kose
papa yampishe, ambwira ko ndi umukobwa we. Papa wanjye yaramurakariye cyane kuko
yambwiye ukuri. Kuva uwo munsi numvaga najya kwibanira na mama, ariko papa namusaba uruhushya ntanyumve akarunyima. Ntabwo nihanganira ko atampa umwanya, mu
minsi yashize nisanze natangiye kumunanira.
Navuye mu rugo nta muntu n’umwe ubizi, maze njya kureba
mama wanjye wa nyawe ari nawe wambyaye. Ubwa mbere nkimara kuhagera, ibintu byasaga
nk'aho ari byiza, gusa uko iminsi yakomeje kugenda yigira imbere niko ibibazo
byakomeje kugenda byiyongera kuko nabo batangiye kunyita inkubaganyi.
Umunsi umwe, umugabo wa mama yaramfashe arampana,
ampanira imbere y’abaturanyi numva ntewe isoni cyane ndangije mukubita urushyi. Bansabye kubasaba imbabazi, gusa nabo ntabwo bigeze bamfata neza.
Hashize icyumweru ngezeyo, mama wanjye yaransohoye
kubera ko yambeshyeye ngo namuvuzeho amazimwe. Ubu nabuze aho najya, kandi
sinasubira kureba papa kuko namutaye. Mungire inama, nkore iki”.
TANGA IGITECYEREZO