Umuhanzikazi Teta Nova wagiye avugwaho gusa na Ariel Wayz, yashyize hanze indirimbo yafatanyije na Nesta bayita ‘Aka Round’.
Indirimbo ‘Aka Round’ ishingiye ku nkuru y’urukudo
hagati y’abantu 2 nk’uko Teta Nova yabitangarije
Inyarwanda.com. Yemeje ko iyi ndirimbo ikenewe cyane n’abari
mu rukundo bakarwimariramo.
Yagize ati: ”Iyi ndirimbo ni
iy’urukundo, ni indirimbo idafite umupaka na cyane ko dutekereza kuyisohora
twarebye ku mpande zombi,...Iyi ndirimbo irakenewe cyane kandi ikenewe n'abo bakunda nubundi. Ndabasaba
abakunzi b’umuziki nyarwanda kutuba hafi bakadushyigikira”.
Mu ntangiriro y’igice cya mbere cy’iyi ndirimbo Nova aririmba amagambo agaragaza ko yiyeguriye uwo yakunze
atizigamye. Ati: ”Reba ukuntu wansajije n’aba Ex banjye bazi ko nahindutse.. Ubanza nari nayobye, iyo bitaba wowe mba naribuze, Baby, reka nguhobere nguhe
urukundo rw’ukuri”.
Nyuma y’aya magambo, Nesta amwikiriza agaragaza ko
urukundo rwabo rukomeye kandi ko ntaho ruzajya”.
Teta Nova ni umuhanzi w’indirimbo z’urukundo wabyinjiyemo neza mu mezi umunani ashize dore ko ari bwo aheruka gusohora indirimbo yise ’Fy away’.
Iyi ndirimbo bise ‘Aka Round’ yakozwe ‘Producer Kyler
The Best muri HLR. Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya, uyu muhanzi uvuga ko agiye gukoresha imbaraga nyinshi mu
rwego rwo kuzamura impano ye.
TANGA IGITECYEREZO