RFL
Kigali

Teta Nova yahuje imbaraga na Nesta bakorana indirimbo y’urukundo bise ‘Aka Round’-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/11/2022 7:27
1


Umuhanzikazi Teta Nova wagiye avugwaho gusa na Ariel Wayz, yashyize hanze indirimbo yafatanyije na Nesta bayita ‘Aka Round’.



Indirimbo ‘Aka Round’ ishingiye ku nkuru y’urukudo hagati y’abantu 2 nk’uko Teta Nova yabitangarije Inyarwanda.com. Yemeje ko iyi ndirimbo ikenewe cyane n’abari mu rukundo bakarwimariramo.

Yagize ati: ”Iyi ndirimbo ni iy’urukundo, ni indirimbo idafite umupaka na cyane ko dutekereza kuyisohora twarebye ku mpande zombi,...Iyi ndirimbo irakenewe cyane kandi ikenewe n'abo bakunda nubundi. Ndabasaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kutuba hafi bakadushyigikira”.

Mu ntangiriro y’igice cya mbere cy’iyi ndirimbo Nova aririmba amagambo agaragaza ko yiyeguriye uwo yakunze atizigamye. Ati: ”Reba ukuntu wansajije n’aba Ex banjye bazi ko nahindutse.. Ubanza nari nayobye, iyo bitaba wowe mba naribuze, Baby, reka nguhobere nguhe urukundo rw’ukuri”.

Nyuma y’aya magambo, Nesta amwikiriza agaragaza ko urukundo rwabo rukomeye kandi ko ntaho ruzajya”.

Teta Nova ni umuhanzi w’indirimbo z’urukundo wabyinjiyemo neza mu mezi umunani ashize dore ko ari bwo aheruka gusohora indirimbo yise ’Fy away’. 

Iyi ndirimbo bise ‘Aka Round’ yakozwe ‘Producer Kyler The Best muri HLR. Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya, uyu muhanzi uvuga ko agiye gukoresha imbaraga nyinshi mu rwego rwo kuzamura impano ye.

REBA HANO INDIRIMBO 'AKA ROUND' YA NESTA AFATANYIJE NA NOVA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umulisa Sandrine 1 year ago
    Nukuri mukomerezaho kandi nkabanyarwanda turahari kubwanyu nimana ikomeze kubagurira impano Kuko mufite impano





Inyarwanda BACKGROUND