Mu gihe wowe n’uwo mukundana mubona ko urukundo rwanyu rumaze gukonja neza neza, hari uburyo mushobora gukoresha rukongera rugasubira kumuronko rwahozeho.
Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko urukundo rwanyu
rwazimye. Hari ibyo nawe ubonesha amaso yawe, fata umwanya usome iyi nkuru
utuje. Niba ubona ko urukundo rwanyu rwakonje, fata umwanya uruzure ukoresheje
ibikorwa bitandukanye.
1.Mujye
kwifotozanya no gutembera.
Abantu bakundana baba bakwiriye gufata umwanya uhagije
bakaganira, bagaseka, bakaririmba, bombi bagakora udukorwa duto duto ariko
tubafasha kongera gusubirana urukundo bari bafitanye.
Fata umwanya wowe n’uwo mukundana, mujye kumazi, mu
ujye gusura ahantu runaka, mutembere mbese mwiyunge n’ikirere, ubundi mwongere
mugaruke kurukundo rwanyu. Ibi bizabafasha kongera gukundana nkambere. Umwanya
muzaba muri kumwe uri kumwifotorezaho ni ko urukundo rwanyu ruzaba ruri
kugaruka.
2.Mujye
kwicarana ahantu habegereye musangire ka Fanta
Mushake ahantu hatuje (Pub), mwicarane, muganire
ubundi urukundo rwanyu rwongere rusubire uko rwahoze. Kuganira ni byo bya mbere
kandi bifasha mu kugarurira urukundo ubuyanja.
3.Mujyane mu bitaramo
Mwembi murasabwa gufata umwanya mukitabira ibitaramo
bitandukanye, mukaririmbana n’abahanzi namwe ubwanyu mukumva amajwi yanyu
yivanze n’iyindirimbo.
4.Musangirire
hamwe ibya mu gitondo
Uretse ibya mu gitondo ariko n’ibya nijoro
mwabisangira.Urukundo rw’abantu babiri rusaba ko bombi bagira icyo bahuriraho,
niba rwarazimye mwembi mufate umwanya mufatanye guteka amafunguro atuje.
Inkomoko: Opera news
TANGA IGITECYEREZO