RFL
Kigali

Abashakanye: Menya uko wazura urukundo rwanyu rwakonje

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/11/2022 13:33
1


Mu gihe wowe n’uwo mukundana mubona ko urukundo rwanyu rumaze gukonja neza neza, hari uburyo mushobora gukoresha rukongera rugasubira kumuronko rwahozeho.



Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko urukundo rwanyu rwazimye. Hari ibyo nawe ubonesha amaso yawe, fata umwanya usome iyi nkuru utuje. Niba ubona ko urukundo rwanyu rwakonje, fata umwanya uruzure ukoresheje ibikorwa bitandukanye.

1.Mujye kwifotozanya no gutembera.

Abantu bakundana baba bakwiriye gufata umwanya uhagije bakaganira, bagaseka, bakaririmba, bombi bagakora udukorwa duto duto ariko tubafasha kongera gusubirana urukundo bari bafitanye.

Fata umwanya wowe n’uwo mukundana, mujye kumazi, mu ujye gusura ahantu runaka, mutembere mbese mwiyunge n’ikirere, ubundi mwongere mugaruke kurukundo rwanyu. Ibi bizabafasha kongera gukundana nkambere. Umwanya muzaba muri kumwe uri kumwifotorezaho ni ko urukundo rwanyu ruzaba ruri kugaruka.

2.Mujye kwicarana ahantu habegereye musangire ka Fanta

Mushake ahantu hatuje (Pub), mwicarane, muganire ubundi urukundo rwanyu rwongere rusubire uko rwahoze. Kuganira ni byo bya mbere kandi bifasha mu kugarurira urukundo ubuyanja.

3.Mujyane mu bitaramo

Mwembi murasabwa gufata umwanya mukitabira ibitaramo bitandukanye, mukaririmbana n’abahanzi namwe ubwanyu mukumva amajwi yanyu yivanze n’iyindirimbo.

4.Musangirire hamwe ibya mu gitondo

Uretse ibya mu gitondo ariko n’ibya nijoro mwabisangira.Urukundo rw’abantu babiri rusaba ko bombi bagira icyo bahuriraho, niba rwarazimye mwembi mufate umwanya mufatanye guteka amafunguro atuje.


Inkomoko: Opera news






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwiringimana1 year ago
    Ibyomwavuze nibyo akenshi iyo urukundo rwanyu rwa konjo mugmwihangana mwumve indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND