RFL
Kigali

Imyumvire n’imiryango, impamvu y’umubare muke w’abakobwa batera urwenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2022 19:41
0


Imwe mu ngingo idakunze kugarukwaho cyane mu ruganda rw’abatera urwenya, ni ikibazo cy’umubare w’abakobwa ukiri muke.



Mu bitaramo by’urwenya bizwi mu Rwanda wavugamo nka ‘Seka Live’ iba buri kwezi, na ‘Gen-Z Comedy’ ihuza abanyarwenya bakizamuka ikaba buri wa Kane.

Ibindi bitaramo byaciye ibintu ni ibyakorwaga na Comedy Knights. Gusa, mu minsi ishize byarasubukuwe bibera ahazwi nka L’Espace ku Kacyiru muri Kigali.

Ushingiye ku mibare y’ibihumbi by’abantu bitabira ibi bitaramo, bigaragaza ko abanyarwanda bakunda ubasusurutsa binyuze mu rwenya.

Fata umwanya utekereze amazina y’abanyarwenya akuza hafi mu mutwe barimo nka Patrick Rusine, Fally Merci, Nkusi Arthur, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, Michael Sengazi, Herve Kimenyi, Babou…. n’abandi nawe ushobora kuba wibuka.

Muri aba bose nta mukobwa urimo! Hari abakobwa barimo nka Milly Rusumba na Divine Munyana bagiye bagaragara mu bitaramo, ariko ntibongera kuvugwa. Ibi bikomeza gutuma umubare w’abakobwa batera urwenya ukomeza kuba mucye mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2013, Anne Kansiime wo muri Uganda ufatwa nka nimero ya mbere muri Afurika muri iki gihe, yabwiye The New Times ko bitorohera umwana w’umukobwa kwisanga ku rubyiniro rumwe n’abahungu atera urwenya.

Yavuze ko kimwe mu bintu byamubereye imbogamizi mu rugendo rwo gutera urwenya, harimo no kuba ari umukobwa.

Avuga ko n’ubwo bimeze gutya ariko, abafana ba mbere afite ni abagabo kandi baramushyigikira mu buryo bukomeye.

Yavuze ko yamaze imyaka itandatu atera urwenya, ariko abantu bamumenya ku mwaka wa karindwi, atangira ahembwa amadorali ari hagati ya 10 na 20. Ati “Aya mafaranga nta n’ubwo yanyishyurira gukoresha ‘makeup’ (Hari mu 2013).”

Imiryango, imyumvire, kwitinya n’ibindi biracyasubiza inyuma abakobwa:

Umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi ku izina rya Fally Merci aherutse gutangiza ibitaramo bihoraho, binyuze mu itsinda yashinze yise ‘Gen-Z Comedy’.


Akoresha izina “Kaduhire aka kadudu”, akaba umwe mu bakobwa mbarwa binjiye mu banyarwenya mu Rwanda

Ni ibitaramo bigenda byunguka abakunzi uko bucyeye n’uko bwije, ahanini biturutse ku kuba byisangamo cyane urubyiruko n’abanyarwenya bakizamuka, ariko bigaragaramo cyane abanyarwenya b’abasore.

Fally yabwiye InyaRwanda ko igituma mu batera urwenya hatagaragaramo cyane abakobwa, ahanini bituruka ku kwitinya n’imyumvire.

Nyabitanga, nawe ni umwe mu bakobwa mbarwa binjiye mu banyarwenya mu Rwanda

Avuga ko ubu afite abakobwa batatu bakorana ariko nabo barakifitemo kwitinya, bibaza uko bahagarara imbere y’abantu bagatera urwenya, uko imiryango yabo ibafata, ibizavugwa muri sosiyete n’ibindi.

Yabwiye InyaRwanda ati “Usanga ikibazo bafite ari sosiyete. Akibaza ati ‘ibaze ukuntu bari buvuge ngo uriya mukobwa ni umunyarwenya’… ariko hari abamaze kubitsinda [Kurenga iyo myumvire]. Njya mbakoresha amahugurwa nkababwira nti n’ubwo umuntu yaguseka ko ukora ibi bintu, ni twebwe dufite kubemeza ko ibi bintu ari akazi turushaho kubyubaka. Ni twe tugomba kubiha izina.”

Akomeza ati “Ariko ikibazo kiri muri ya myumvire y’ukuntu ahita afatwa. Ngo ubuse bazajya bavuga ko nsetsa babone ko ndi umuntu utandukanye? Ariko nabigishije kubitandukanye… Nabahaye ingero ndababwira nti Arthur ni umunyarwenya ariko turamwubaha, nitwe tugomba kubafasha guhindura iyo mitekerereze.”

Fally Merci avuga ko hanze aha hari abakobwa benshi bazi urwenya ariko gutera intambwe ngo abe umunyarwenya, ntabwo ari ikintu barumva ko sosiyete yakwakira.

Uyu musore avuga ko mu isesengura yakoze, yasanze abafite impano ari benshi banabikora bikagenda neza ahubwo ‘we ahita atekereza ngo baramfata gute?’ Ati “Nibabona ngo nsigaye nsetsa baravuga ibiki? (Abakobwa niko bavuga).”

Yavuze ko mu byo aganira n’aba bakobwa harimo no kubumvisha kurenga iyi myumvire, ahubwo bagatera intambwe yo gukurikira inzozi zabo.

Fally Merci avuga ko ashingiye ku bitaramo aba bakobwa batatu bakorana bamaze kugaragaramo, bishimiwe cyane ari nayo mpamvu bakiri muri Gen-Z Comedy.

Anavuga ko ‘abitabira ibi bitaramo, bafite ukuntu bahita bereka urukundo aba bakobwa bitandukanye n’abandi’.

Kuri Fally, aya mahirwe abakobwa bagakwiye kuyabyaza umusaruro, bagakomeza uru rugendo rwo gutera urwenya.

Ati “Iyo afashe indangururamajwi bakabona ni umwana w’umukobwa, bahita baseka. Badasetse kubera ko ari umukobwa, ahubwo bakamutera akanyabugabo, bakamukomera amashyi, akagera kuri ‘stage’ yatera urwenya rwa mbere akabona abantu barabikunze.”

Yavuze ko sosiyete yiteguye kwakira umukobwa utera urwenya, ariko ikibazo ni uko bagikomeje kwitinya. Ariko kandi anatunga urutoki imiryango aba bakobwa bakomokamo, ku kubera inzitizi z’inzozi z’aba bana.

Ati “Ubu mu rugo bajya bavuga ngo wa mwana wa runaka ni umunyarwenya. Ariko abo batatu bo bamaze kubisobanukirwa.”

Yavuze ko aba batatu banafite inshuti zishaka kwinjira mu gutera urwenya, ariko ko bavuga ko batabona uko babiganiriza imiryango yabo.

Fally yavuze ko yatangiye gutera urwenya Se atumva ‘ukuntu umuntu atera urwenya hanyuma bakamwishyura’.

Ariko uko ibihe bishira yamenye impano y’umuhungu we, kuva ubwo aramushyigikira. Ati “Imiryango nayo ibigiramo uruhare. Si ku bakobwa gusa, no ku bahungu ni uko.”

Fally Merci yatangaje ko muri iki gihe akorana n’abakobwa batatu batera urwenya, kandi buri gihe abaganiriza ku gukurikira inzozi zabo

Gen-Z Comedy yitezweho gutanga igisubizo kirambye

Arthur Nation yashinzwe na Nkusi Arthur iherutse kugirana amasezerano y’imikoranire na Fally Merci, aho abanyarwenya batanu bigaragaje cyane mu bitaramo bya Gen-Z bazajya batumirwa gutarama muri ‘Seka Live’.

Muri Nyakanga na Kanama, aba banyarwenya barigaragaje-Hari abagerageje kuhacana umucyo abandi biranga.

Nkusi Arthur avuga ko isesengura bakoze basanze atari iyo guha umwanya umunyarwenya utaramara igihe kinini amenyereye urubyiniro no kuganiriza abantu, kuko byagiye bigaragara ko hari abagorwa no gususurutsa imbaga yitabira Seka Live.

Ati “Byonyine tekereza umuntu ugifata indangururamajwi bwa mbere umushyize ku rubyiniro, byonyine ukuntu Seka Live iteguye iragoye, si buri wese wahakorera.”

Yavuze ko ibi ari byo byavuyemo gukorana na Fally Merci, kugira ngo anashakishe abakobwa bimenyereze iwe gutera urwenya igihe kinini.

Nkusi avuga ko Gen-z Comedy atari wo muti urambye gusa, kuko n’itangazamakuru rikwiye kugira uruhare mu gucyebura ababyeyi.

Ati “Ababyeyi babishyizemo imbaraga bakumva y’uko umukobwa aramutse agiye akababwira ati mu by’ukuri ndumva nshaka kwinjira mu mwuga wo gusetsa… byaba byiza babihaye agaciro, ariko nanone ntabwo tubwiye n’abandi ko kujya mu buhanzi bituma wigomeka ku babyeyi.”

Yavuze ko icyo bubatse ari urubuga rwa Gen-Z, aho buri wese ajya akimenyereza gutera urwenya.

Muri iki gihe ibi bitaramo by’iri tsinda biri kubera ahantu hatandukanye, nko mu mashuri na za Kaminuza.

Nkusi yavuze ko hari umukobwa bahaye umwanya muri Seka Live ariko ntibyagenda neza, bituma yiyemeza kongera kwitoza.

Uyu munyarwenya wanabaye umunyamakuru, avuga ko ubu bari gutekereza kujya ahantu hatandukanye bashakisha impano mu banyarwenya.

Mu bihe bitandukanye bakoze iyi gahunda yo gushakisha abanyarwenya, ari naho havuyemo abarimo Zuby Comedy, Bigomba Guhinduka, Rusine n’abandi.

Ntarindwa Diogene ‘Atome’ avuga ko ubu hari ibyahindutse, kuko mbere byari bigoye kubwira umubyeyi ko ugiye kujya mu batera urwenya nta muntu abona ufite aho yigejeje biturutse muri ubu buhanzi.

Ati “Ubu imyimvure yarahindutse. Ariko mu myaka ishize kubwira abantu ko ugiye kujya mu bintu nk’ibyo ngibyo batagira uwo bareberaho byakijije mu muryango cyangwa mu gihugu byagize aho bigeza, hari igihe tunabarenganya. Ntabwo aba abyanze, aba akwifuriza ibyiza ni uko nta kintu fatizo cyangwa umuntu yareberaho cyane cyane mu be cyangwa mu bantu.”

‘Atome’ yavuze ko hari igihe umuntu afata amahitamo hanyuma akarekura n’ibindi byose yari arimo cyangwa abantu bamwifurizaga, ababyeyi bakabura aho muhurira cyangwa mwahuriza.

Uyu munyarwenya waboneye benshi izuba, yavuze ko mu ishuri yagiye atsinda neza bituma n’igihe yinjiraga mu gutera urwenya ababyeyi be bataramushidikanyijeho.

Yavuze ko mu Burayi aho yabaye, iyo yicaraga ari kumwe n’abantu bavuga ko bize ibijyanye no kuvura, we akavuga ko yize ibijyanye no gukina ikinamico, bitahitaga byumvikana neza.

Ariko igihe yari atangiye ‘gufatisha’ abari bamwegereye batangiye kubyumva neza, biba akarusho ubwo yegukanaga ibikombe n’ibindi.

‘Atome’ avuga ko abakobwa n’abandi bakwiye kugerageza kuganiriza n’ababyeyi babo igihe batarumva neza impano yabo.

Yatanze urugero avuga ku munyarwandakazi Mukansanga Salim w’i Cyangugu, muri iki gihe uri gusifura igikombe cy’Isi muri Qatar.

‘Atome’ avuga ko ibi bigaragaza umuhate wa Mukansanga, no kumvikana n’umuryango we ku gukurikira inzozi ze.

Ati “Gufatanya n’abatabyumva utabacira imanza, ahubwo mufatanyiriza hamwe kugira ngo babyumve kurushaho kuko wabikoze ugukwiriye.”

Ntarindwa Diogene “Atome” avuga ko umwana akwiye kumenya uko aganiriza ababyeyi be kugira ngo bamushyigikire mu mpano ye

Nkusi Arthur yatangaje ko bagiye gusubukura gahunda yo gushakisha impano mu rubyiruko, mu rwego rwo kuzamura umubare w’abakobwa batera urwenya






Ibitaramo by'urwenya bya Gen-Z Comedy byitezweho kugaragaza impano nshya zirimo n'abakobwa









ATOME ATEGEREJWE MURI SEKA LIVE IZABA KU WA 3 UKUBOZA 2022

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND