BePawa
Kigali

Switzerland yagonze Cameroon mu mikino y'igikombe cy'isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/11/2022 14:29
0


Ikipe y'igihugu ya Cameroon ihagarariye umugabane w'Afurika yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Switzerland, mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.



Mu mikino yo mu itsinda G mu gikombe cy'isi, ikipe y'igihugu ya Cameroon iri mu makipe 5 ahagarariye umugabane w'Afurika yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Switzerland. Muri uyu mukino wabaye saa sita kuri sitade ya Al Janoub stadium, Ikipe y'igihugu ya Cameroon niyo yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse inagera imbere y'izamu rya Switzerland, ariko gutsinda bikanga.

Abakinnyi 11 ba Cameroon babanje mu kibuga: Onana; Tolo, Nkoulou, Castelletto, Fai; Gouet, Hongla, Zambo Anguissa; Mbeumo, Choupo Moting, Toko Ekambi

Cameroon yagumye kwataka cyane ariko ukabona wagira ngo nta gahunda yo gutsinda ifite,  bitewe n'uburyo babonaga bwo kugera imbere y'izamu rya Switzerland buri mwanya ariko bakabupfusha ubusa.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Switzerland: Sommer; Widmer, Elvedi, Akanji, Rodríguez; Xhaka, Freuler, Sow; Embolo, Shaqiri, Vargas.

Ku munota wa 29 n'ubundi umukinnyi wa Cameroon witwa Jean Charles Castelletto yahinduye umupira imbere y'izamu, habura umukinnyi uwushyira mu izamu ngo havemo igitego. Ikipe y'igihugu ya Cameroon yagumye kurata amahirwe menshi, kuko ariyo yari yihariye umupira kugera ku munota wa 40.

Ku munota wa 41 nanone kapiteni wa Cameroon Choupo Moting yateye ishoti riremereye ariko kubw’amahirwe macye rinyura impande y'izamu. Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere Switzerland nayo yahushije uburyo bw'igitego, nk’aho Manuel Akanji yashyize umupira ku mutwe wari uvuye muri koroneri ariko ukanyura impande y'izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.



Embolo watsinze igitego ntacyishimire kubera ko yari atsinze igihugu yavukiyemo

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe y'igihugu ya Switzerland ariyo yataka cyane, bituma nyuma y'iminota 3 gusa gitangiye ku munota wa 48 Embolo wavukiye muri Cameroon atsinda igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Shaqiri bihita biba igitego 1 cya Switzerland kubusa bw’ikipe y'igihugu ya Switzerland. 

Nyuma yo gutsinda igitego, iyi kipe yakomeje kwataka ishaka igitego cya 2, ariko Umuzamu wa Cameroon Onana akababera ibamba. Cameroon nayo guhera mu minota 80 yashatse uburyo bwo kwishyura ariko biranga bituma umukino urangira Switzerland itsinze igitego 1 ku busa bwa Cameroon.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND