RFL
Kigali

Bose ni abahanga! Hillsong London na Bishop Benjamin Dube bari kubarizwa i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2022 15:07
0


Abaramyi bakunzwe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Hillsong London yo mu Bwongereza ndetse na Bishop Benjamin Dube wo muri Afrika y'Epfo, bari kubarizwa mu Rwanda aho bitabiriye igitaramo cyateguwe na Rwanda Events ifatanyije na AFLEWO Rwanda.



Aba baramyi bageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana saa Moya n'igice. Baje ari itsinda rigari na cyane ko biteguye 'kuririmba Live' mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25/11/2022 mui BK Arena kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Hillsong London bakunzwe mu ndirimbo "For All You Are", ni ku nshuro ya kabiri baje mu Rwanda kuko bahaheruka tariki 06 Ukuboza 2019, aho bakoze igitaramo cyiza cyishimiwe na benshi. Benjamin Dube nawe yataramiye bwa mbere mu Rwanda tariki 11/08/2019 mu gitaramo yari yatumiwemo na True Promises.

Ni umugisha kuba aba baramyi mpuzamahanga bagiye kongera gutaramira abanyarwanda nk'uko bitangazwa n'ababatumiye. Ubwo Hillsong iheruka mu Rwanda mu myaka itatu ishize, hahise haduka icyorezo cya Covid-19, akaba ariyo mpamvu hateguwe igitaramo cyo gushima Imana ku byiza bimaze kugerwaho nyuma y'icyorezo.

Rwanda Event yateguye iki gitaramo iragira iti: "Uyu mwaka rero twatekereje ko aho ibitaramo byongeye kwemerwa kandi n’ibyiza nk’igihugu twashoboye kugeraho nyuma y’icyorezo, byaba byiza ko habaho igitaramo cyo kuramya no gushima Imana, Hillsong London yakunze u Rwanda nabo bishimira kugaruka kwifatanya natwe muri iki gikorwa".

Yavuze ko umwihariko w'iki gitaramo ari "uguha umwanya abazitabira igitaramo bakaramya n’abahanzi batumiwe, bose ni abahanga mu byo bakora kandi bazaririmba live".

Kuba batumiye umuhanzi w'umunyafrika y'Epfo, Benjamin Dube, kandi ubushize Hillsong London itaramira i Kigali bwa mbere atari ahari, bavuze ko basanze ari byiza kumutumira kuko "ari mu baramyi bakomeye muri Africa, akaba yaratumiwe nawe kugira ngo nawe yitabire iki gitaramo".

Aime Uwimana ni we muhanzi nyarwanda uzaririmba muri iki gitaramo. Ni nawe gusa waririmbye mu gitaramo Hillsong iheruka gukorera i Kigali. Ni umuramyi benshi bafatiraho icyitegererezo mu Rwanda kubera ubuhanga bwe no guca bugufi bimuranga. Akunzwe ku ndirimbo zitandukanye zirimo "Ninjiye ahera", "Muririmbire Uwiteka", "Imisozi yose" na "Ngwino twibanire".

Hillsong London yo mu Bwongereza ni tsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia. Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye z’ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.

Uretse kuba rwaratangiriye muri Australie, ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu. Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y’Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bakunzwe by'ikirenga mu ndirimbo zitandukanye zirimo "What a beautiful name" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 464 kuri Youtube na "I Surrender" imaze kurebwa n'inshuro Miliyoni 249. Indirimbo zabo zikoreshwa mu nsengero hafo ya zose ku Isi muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana kubera uburyohe n'icyanga cyazo ku biyeguriye gukorera Imana.

Benjamin Dube uri i Kigali, yavutse kuwa 23/01/1962. Yashakanye na Thabile Dube bafitanye abana bane: Buhle Dube, Mthokozisi Dube, Sihle Dube na Mangi Dube. Ni umuramyi akaba n'umupasiteri uyobora High Praise Centre muri Voslorus mu Burasirazuba bwa Johannesburg. Akunzwe mu ndirimbo "He keeps on doing", "Yiwo Lawa Amandla", "Ngiyakuthanda" n'izindi.


Hillsong London bageze i Kanombe mu gitondo cy'uyu wa Kane


Benjamin Dube ari kubarizwa i Kigali


Bakiranywe urugwiro


Biteguye gutaramana n'Abanyarwanda kuri uyu wa Gatanu


Baje biteguye "kuririmba Live" nk'umwihariko wabo


Hillsong London ni ubwa kabiri igiye gutaramira i Kigali


Benjamin Dube mu gitaramo cya mbere yakoreye i Kigali


Hillsong London mu gitaramo iheruka gukorera i Kigali

REBA HANO "WHAT A BEAUTIFUL NAME" YA HILLSONG WORSHIP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND