RFL
Kigali

Lil G uherutse kwimukira i Burayi aryohewe n’ubuzima-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/11/2022 11:24
1


Kuwa 18 Ugushyingo 2022, ni bwo umuraperi Lil G yahagurutse i Kigali yerekeza ku mugabane w’iburayi guturayo. Ubu agaragara aryohewe cyane n'ubuzima.



Iminsi itandatu irashize umuraperi Lil G ari kubarizwa muri Pologne aho yagiye gutura ndetse akaba azahakomereza n’umuziki we.

Ntavuga akazi yagiye gukora muri iki gihugu, gusa bizwi ko abenshi mu bajya muri iki gihugu baba bagiye kwiga ndetse hakaba hatuye abanyarwanda benshi.

Lil G ni umwe mu baraperi bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ariko imbaraga yatangiranye zikaba zitacyumvikana ubu.


Lil G yamaze kugera i Burayi ndetse aryohewe cyane n'ubuzima

Umuziki yawutangiye akiri muto kuko mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ari bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere. Azwi mu ndirimbo nka "It’s ok", "Akagendo", "Nimba umugabo", n’izindi.


Ubwo yari mu Buhorandi yitegura kwerekeza muri Pologne


Akihagera yicaye araruhuka


Aha yari i Kigali yiteguye kwerekera i Burayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrosomeone1 year ago
    enjoy my friend ariko umuziki wari waragenze gute ko utagikomaga





Inyarwanda BACKGROUND