RFL
Kigali

Bruce Melodie yavuze kuri Bamporiki ufunzwe anahishura ikintu gikomeye ku mugore we

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/11/2022 17:03
1


Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie, yahishuye ikintu gikomeye ku mugore we bakundanye guhera mu mwaka wa 2009 anavuga impamvu yishushanyijeho abana be ku mubiri.



Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Bruce Melodie ari mu gihugu cy’u Buhinde, aho yavuye yishyizeho ibishushanyo (Tattoo) ku kuboko biriho amasura y’abana be babiri.

Uyu muhanzi aganira na The Choice Live, yavuze ko yishushanyijeho abakobwa be bitewe n’uko yatawe muri yombi ari mu gihugu cy’u Burundi, akabakumbura cyane.

Yagize ati “Ubwo najyaga hariya mu baturanyi [Burundi] nkafungirwayo, natekereje byinshi, nshaka abana banjye, ndabakumbura, kubahamagara kuri [vudeo call] ntibibe bihagije.

Natekereje igisubizo kiramye kugira ngo njye mbabona kenshi, mpitamo kubishushanyaho ubwo nari narekuwe kugira ngo sinzongere kujya mbakumbura cyane ngo mbabure".

Bruce Melodie n’abana be babiri

Uyu muhanzi yabajijwe impamvu yishushanyijeho abana be ariko umugore we Katarina ntawuramuca iryera, ati “Bariya bana kubishushanyaho, inkomoko yabo ni mama wabo, namwishushanyijeho ahandi".

"Njyewe n’umugore wanjye dufite tattoo duhuje! Njye nawe twiyanditseho amatariki 27 Ukuboza 2009. Ni amatariki adasanzwe kuko ni bwo njye nawe twatangiye urugendo rw’urukundo, ibintu byaje kubyara urukundo rurambye tukibaruka kabiri ndetse turimo kureba uko twakwibaruka undi mwana mu minsi iri imbere”.

Bruce Melodie yakunze kugaragaza ko ari umubyeyi

Yagarutse kuri Edouard Bamporaki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, akaza gukurwa kuri uyu mwanya kubera ibyaha byo kwakira indonke nawe yiyemereye ndetse akaba afungiwe iwe mu rugo nyuma yo gukatirwa n'urukiko.

Bruce Melodie yavuze ko hakenewe umuntu nka Bamporiki cyangwa nawe bakamugarura bitewe n’uko ari umwe mu bamufashaga mu buzima bwa buri munsi burimo no kumuhwitura. Yakomoje ku ndirimbo ye "Akinyuma", yumvikanisha ko iyo Bamporiki aba akiri mu nshingano aba yaramukebuye. Yavuze ibi ashingiye ku mpanuro yari asanzwe ahabwa na Bamporiki. 

Yagize ati “Njya gusohora indirimbo nise “Akinyuma”, ni njyewe ubwanjye wigiriye inama, nta wundi muntu nashakaga ko angira inama. Nakuyeho telefoni kuko hari abantu b’inshuti zanjye bari kumpamagara kandi ntacyo nari mfite cyo kubabwira”.

Beuce Melodie yishushanyijeho abana be babiri

Bruce Melodie yavuze ko n’ubwo atari ibintu yishimira, habuze umuhwitura nk’uko Edouard Bamporiki yajyaga abikora akiri mu nshingano ze. Ati “Ntabwo yajyaga anyorohera, yakundaga kumbwira ati "have, have, aha warengereye n’ibindi byo kunkebura kandi narabikundaga".

Iyi foto yafashwe ku isabukuru ya Britta umwana we

Bruce Melodie akomeza agira ati "Dukeneye umuntu nk’uriya cyangwa bakamugarura mu mirimo ye igihe byaba bibaye ngombwa”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jacky1 year ago
    Umugore wawe ukunda nk'urumogi se! Ntabwo uterwa ishema nawe ikigaragara. Uba ubeshya ba nde se?





Inyarwanda BACKGROUND