RFL
Kigali

Haaland yavuye ku izamu ajya mu rukundo n'umukobwa w'ikimero bakuranye-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/11/2022 9:39
1


Umwataka ukinira ikipe y'igihugu ya Norway na Manchester City Erling Haaland ari kuvugwa mu rukundo n'umukobwa w'ikimero nawe wahoze ari umukinnyi.



Mu gihe abandi bakinnyi bakomeye bari gukina igikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar, Haaland we ntabwo yigeze ajya kugikina kubera ko ikipe y'igihugu ye ya Norway itabonye itike yo kugikina. 

Uyu mukinnyi w'imyaka 22 nyuma yo kutajya muri Qatar yahise yigira mu biruhuko ari kumwe n'umukobwa w'ikimero witwa Isabel Haugseng Johansen bakinanaga kera mu gace kiwabo muri Norway.


Nk'uko tubikesha The Sun, uyu mukobwa w'imyaka 18 yafotowe ari kumwe na Haaland bari muri Espagne mu gace kitwa Marbella bikaba byarabaye muri iki cyumweru. Isabel Haugseng Johansen n'ubundi kuva kera yari inshuti y'akadasoka ya Haaland kuko bakuriye hamwe mu gace ko muri Norway kitwa Bryne ndetse bakaba baranakinanye mu makipe y'abato.


Uburanga bw'umukobwa uri kuvugwa mu rukundo na Haaland

Haaland mu minsi yashize yabajijwe ku byo kuba afite umukobwa yihebeye arabihakana ariko noneho ubu birashoboka kuba yavuye ku izima agakundana n'umukobwa bakuranye kuko no kuva kera uyu mukobwa mu gace ko kwa Haaland yari ari mu bayoboye mu bwiza.

Isabel Haugseng Johansenu uri kuvugwa mu rukundo na Haaland mbere yakoraga mu iduka ricuruza imyenda ariko ubu akaba yarabiretse.


Haaland ari kumwe n'umwana bakuranye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • k1 year ago
    ikimero ukibonye he ko mbona ari imbazure cyangwa ntuzi ikimero icyo bisobanuye





Inyarwanda BACKGROUND