BePawa
Kigali

Abadage bashyigikiye LGBTIQ+ batangiye igikombe cy'isi bipfutse umunwa, botsa igitutu FIFA na Qatar

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:23/11/2022 22:03
0


Ikipe y'igihugu y' u Budage ishyigikiye Ishyirahamwe ryo kwishyira no kwizana kw'abaryamana bahuje ibitsina (LGBTIQ+) yatangiye imikino y'igikombe cy'isi isaba ko hubahirizwa uburenganzira bwabo, yotsa igitutu FIFA na Qatar badakozwa iby'iyo myemerere.



Mbere y'uko igikombe cy'isi gitangira ku ya 20 Ugushyingo 2022, Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi (FIFA) yatanze amabwiriza ntakuka, ibuza aba-Kapiteni b'amakipe y'ibihugu yose kwambara ibitambaro by'amabara ashyigikira LGBTIQ+.

Mu busanzwe, amakipe menshi yo muri Shampiyona zikomeye z'i Burayi agira ibitambaro bya ba Kapiteni bifite amabara y'umukororombya, byambarwa mu gusobanura ko bashyigikiye imyemerere y'abaryamana bahuje ibitsina ndetse n'abandi batabana mu buzima bw'umugore n'umugabo nk'uko bisanzwe.

FIFA ibisabwe n'abanya-Qatar badakozwa imyemerere y'abaryamana bahuje ibitsina, yavuze ko Kapiteni uzambara igitambaro (Arm Band) gishyigikira LGBTIQ+ azahita ahabwa ikarita umukino ugitangira, ibyatumye amakipe yose abyirinda.

Mbere y'umukino u Budage bwatsinzwemo n'u Buyapani ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi babwo bose bifotoje bapfutse iminwa yabo, bashaka gusobanura ko bababajwe no kuba barabujijwe kurengera uburenganzira n'imyemerere y'abo muri LGBTIQ+.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter y'ikipe y'u Budage, bavuze ko bazakomeza kuguma ku ruhande rwabo, bumvikanisha ko FIFA yahutaje uburenganzira ntavongerwa bw'ikiremwamuntu.

Bagize bati "Ntabwo ari ibya Politiki. Uburenganzira bwa muntu ni ntavogerwa. Bugomba kubaho ariko buracyabangamiwe, ari nayo mpamvu ubu butumwa ari ingirakamaro kuri twe. Kwanga Igitambaro (Cya Kapiteni gishyigikira LGBTIQ+) ni nko kwanga ko tuvuga. Twe turacyahagaze ku ruhande rwacu."

Ubutumwa bw'ikipe y'u Budage

Abasubije ubutumwa bwo kuri Twitter y'u Budage barimo abavuze ko uburenganzira bw'umuntu bukwiriye kubahirizwa koko, mu gihe hari abatabyumva batyo basabye Abadage kubaha imyemerere y'aho bagiye gukinira bakazasubukura ibyabo nyuma.

Muri uyu mukino, U Buyapani bwavuye inyuma butsinda ibitego bibiri bya Ritsu Doan ku munota wa 75' na Takuma Asano ku munota wa 83' butahana intsinzi, kuko u Budage bwo bwari bwabonye igitego kimwe rukumbi cyinjijwe na Ilkay Gundogan kuri Penaliti yo ku munota wa 33'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND