BePawa
Kigali

APR FC na Kiyovu Sports zumvanye imbaraga zigwa miswi - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/11/2022 21:46
0


APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2 mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona, wari utegerejwe na benshi.



Umukino watangiye ku isaha ya saa 18:02 utangizwa na Kiyovu Sports yahise iwutakaza, ufatwa na Ishimwe Anicet wahise awuhereza  Byiringiro Lague nawe awuhaye Niyomugabo Claude Umusifuzi avuga ko yaraririye.

Ku munota wa 12 Nshimiyimana Ismail yashatse gucenga Niyomugabo Claude umupira ahita awumwaka, awuhereza Byiringiro Lague bategeye mu rubuga rw'amahina, umusifuzi avuga ko ari koroneri yatewe neza umupira Mugisha Bonheur aterekaho umutwe, APR FC iba ibonye igitego cya mbere.

*Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga* 

Nzeyirwanda Djihad

Serumogo Ali

Hakizimana Felicien

Ndayishimiye Thierry

Nsabimana Aimable

Nshimiyimana Ismail

Bigirimana Abedi

Mugiraneza Froduard

Benedata Janvier

Mugenzi Bienvenue

Bizimana Amissi

Ku munota wa 22 APR FC yagumye kwima ijambo Kiyovu Sports ndetse iyicurikiraho ikibuga, byatumye ibona n'igitego cya kabiri cyatsinzwe na Byiringiro Lague wari umaze gucenga abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports barimo Ndayishimiye Thierry na Serumogo Ali, acunga uko umuzamu ahagaze amutera mu nguni umupira uruhukira mu rushundura.

APR FC yagumye kuganza Kiyovu Sports byatumye Kiyovu Sports itangira gukina imipira miremire, nayo isanga APR FC irahabaye umupira wose wacaracaraga imbere y'izamu bahitaga bawukuramo. 

Ku munota wa 39 Kiyovu Sports yabonye kufura yatewe na Serumogo Ali, ariko Bigirimana Abedi awukozeho urarenga. Ku munota wa 40 Mugunga Yves yicaye mu kibuga bisa n’aho yari yagize akabazo mu kanwa, byatumye asohoka hanze. Mu gihe Mugunga Yves yari yanze, na Ishimwe Pierre yahise yicara hasi abaganga nabo bajya kureba icyo yabaye.

Iminota 45 y'igice cya mbere irangiye, umusifuzi yongeyeho iminota 3 nayo itagize icyo itanga amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC iyoboye n'ibitego 2-0.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Ishimwe Pierre

Ombolenga Fitina

Buregeya Prince

Niyigena Clement

Niyomugabo Claude

Mugisha Bonheur

Niyibizi Ramadhan

Byiringiro Lague

Ishimwe Anicet

Mugunga Yves 

Igice cya kabiri APR FC yaje isa n'iyanyuzwe n'ibitego yatsinze, kuko umupira wose Ishimwe Pierre yafataga yahitaga yiryamira. Kiyovu Sports yakoze impinduka igice cya kabiri kigitangira, Bizimana Amissi ava mu kibuga hinjira Riyad.

Ugereranyije n'uko igice cya mbere cyagenze, umukino wagarutse amakipe akinira mu kibuga umuvuduko uri hasi, ariko Kiyovu Sports ikanyuzamo igasatira izamu ry'APR FC.

Ku munota wa 53 Kiyovu Sports yari yatangiye kotsa igitutu APR FC, yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira wari uturutse muri Koroneri. Ku munota wa 60 Kiyovu Sports yakoze impinduka zindi, Benedata Janvier yavuye  mu kibuga asimburwa na Muhozi Fred.

Ku munota wa 65 APR FC yakoze impinduka Ishimwe Anicet ava mu kibuga, asimburwa na Nshuti Innocent. Ku munota wa 74 APR FC yahushije igitego ku mupira wazamukanwe na Byiringiro Lague, awuhereza Niyibizi Ramadhan awuteye mu izamu Nzeyirwanda Djihad awukuramo awuganisha kuri Mugunga Yves nawe awushubijemo ujya hanze y'izamu.

Umutoza wa APR FC yongeye akora impinduka, Byiringiro Lague ava mu kibuga hinjiramo Ishimwe Christian byaje kugaragara ko uyu mutoza abakinnyi yakuyemo bagize ingaruka ku muvuduko w'umukino.

Ku munota wa 85 Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira wari uzamukanwe na Riyad, awukase Mugenzi akozaho akaguru uruhukira mu izamu. 

Umusifuzi yongeyeho iminota 5 gusa nabwo Kiyovu Sports ikomeza gusatira ishaka igitego cya gatatu ariko umukino urangira itabigezeho, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Kiyovu Sports igumye ku mwanya wa 1 n'amanota 21, ikurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 19, APR FC iza ku mwanya wa 3 n'amanota 18. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND