RFL
Kigali

Nta rengero rya Urban Boys?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:23/11/2022 14:07
0


Kuva kuri ‘Tubanenge’, ‘Icyicaro’, ‘Sindi indyarya’ n’izindi zabamenyekanishije bakoreye i Ruhande [Butare] ahahoze ari igicumbi cy’umuziki, kugeza kuri ‘Nta Kibazo’ yo mu 2018 bahuriyemo na Riderman na Bruce Melodie ari nayo indirimbo yabo iheruka guca ibintu; Urban Boyz izahora yibukwa nk'itsinda y'ubukombe.



Umuziki wabo wanyuraga amatwi ya benshi, uko bambaraga byatumaga benshi babita abanyamujyi, gukora amashusho yashimishaga benshi n’ibindi bitandukanye byatumaga baryoshya uruganda rw’imyidagaduro.

Aba bahanzi batangiriye itsinda mu Mujyi wa Butare ari batanu ariko batatu [Humble Jizzo, Safi na Nizzo Kaboss] baba ari bo baza gushikama bakomezanya urugendo mu muziki mu gihe uwitwa Scott na Rino G bari bamaze gutandukana n’iri tsinda.

Nyuma yo gukomeza izina ryabo mu Mujyi wa Huye, Urban Boys baguriye ibikorwa byabo i Kigali noneho barushaho kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika.

Urban Boyz yakanyujijeho biratinda mu gusimburana mu gutereta inkumi zihagazeho i Kigali n’ibwotamasimbi, ikaryoshya imyidagaduro yo mu Rwanda kuko itasibaga ku mpapuro z’imbere mu bitangazamakuru binyuranye.

Uretse ibyo ariko ni itsinda ryagize ibikorwa bifatika cyane ko ryamenyekanye nka rimwe mu matsinda mu Rwanda yagiye yijajara agakorana n’abahanzi bakomeye hanze y’u Rwanda nko muri Nigeria. 

Bakoranye na Timaya na Iyanya, muri Uganda bakorana indirimbo n’abarimo Jackie Chandiru wakanyujijeho muri iki gihugu, Radio wo muri Goodlyfe, Ykee Benda n’abandi.

Gusenyuka kwa Urban Boyz byatangiye mu 2017 ubwo Safi Mabiba yavaga mu itsinda akajya kuba umuhanzi ku giti cye asize bagenzi be, gusa abari basigaye barahanyanyaje.

Ushyize ku munzani ibikorwa bya Urban Boyz, uhita ubona ko iri tsinda ryasenyutse kuva Safi Madiba yarivamo ariko abo yasize bagakomeza guhanyanyaza.

Urban Boyz yabayeho ihagaze ku bugenge …

Urban Boyz ni rimwe mu matsinda yakunzwe cyane mu Rwanda ariko kuva ryatangira kumenyakana, ryatangiye kuzamo umwiryane akenshi wabaga ushingiye kuri Safi Madiba na Nizzo batavugaga rumwe.

Mu myaka yo ha mbere muri za 2012, Safi Madiba yarivumbuye ndetse ashaka kuririmba ku giti cye kuko yahise ajya muri studio gukora indirimbo ye bwite abifashijwemo na Producer Junior.

Icyo gihe Urban Boyz yakemuye ayo makimbirane yari yavutse mu itsinda ibifashijwemo na Muyoboke Alex wari umaze igihe gito atangiye akazi ko kubagira inama mu bya muzika ndetse ni na we wagerageje guhisha ibimenyetso itangazamakuru ariko biba iby’ubusa biramenyekana.

Mu 2013 Safi yasezeye muri Urban Boyz ajya gukora umuziki ku giti cye. Yahise asohora indirimbo yitwa ‘Ndambiwe Agasuzuguro’, Nizzo nawe akora nyinshi kwa Producer Chris Cheetah ku buryo itsinda ryari rigiye gusenyuka burundu ariko nabwo baza kwiyunga.

Humble Jizzo n'umuryango we ubu batuye muri Kenya

Aganira na inyaRwanda.com muri 2017, Muyoboke Alex wabayeho Umujyanama w'iri tsinda (Manager), yavuze ko ikibazo akenshi cyabaga hagati ya Safi na Nizzo, ndetse hari n’igihe bafatanaga mu mashati ariko nyuma bagasabana imbabazi.

Ati “Ikibazo muri ririya tsinda cyari Nizzo na Safi. Nkigeramo, nasanzemo ibibazo kuri bo, bapfuye ikintu kimwe, kunanirwa kubahana hagati yabo. Itsinda ritangira Safi yaririmbaga chorus [inyikirizo] n’ibitero, ni we wabikoraga kuko Nizzo yari umuraperi. Ibyo twarabivugaga icyo gihe ko Safi ari umutima w’itsinda, ariko Nizzo akibaza impamvu batavuga ko na we ari umuririmbyi mwiza”.

“Ku ndirimbo "Reka mpfukame", Nizzo yarihinze cyane araririmba noneho abantu batangira kugereranya Safi na Nizzo; ibi byatangiye kuba ikibazo ku buryo akenshi Nizzo yateruraga Safi akamukubita, bararwanaga bikomeye”.

Hari n’igihe iri tsinda ryahawe ikiraka cyo kuririmba mu gikorwa cya Mashirika habanza kuba ubwumvikane buke ku mafaranga ari nacyo cyatumye Safi yivumbura kuri bagenzi be.

Nizzo na Humble Jizzo ngo bemeye gukorera ayo mafaranga make Urban Boyz yemerewe mu gihe Safi we yahise yigumura kuri bagenzi be ababwira ko ‘adashobora gukorera amafaranga adafatika’.

Iby’umwuka mubi wabaye igihe kinini muri Urban Boyz, wagaragajwe n’ukuntu Nizzo atigeze yitabira ubukwe bwa Safi na Niyonizera Judith bwabaye ku wa 1 Ukwakira 2017.

Iri tsinda rizahora ryibukwa

Icyo gihe yumvikanye avuga ko atatumiwe. Ati “Iby’ubukwe bwa Safi ntabwo njyewe natumiwe, oya! Kandi kuba ntaratumiwe ni uburenganzira bwabo. Kandi nanjye ni uburenganzira bwanjye bwo kutajyayo kubera ko ntabwo nari umuvumbyi. Ndakeka ntari umuvumbyi, namwe muri bakuru murumva aho muri”.

Nyuma y’ibi, Safi Madiba yumvikanye mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda tariki 14 Ukwakira 2017 avuga ko Nizzo atari kumutumira kuko yamufataga nk’umuvandimwe.

Ati “Abavandimwe mutegurana ubukwe, ni ukuvuga ngo na Humble Jizzo ntabwo namutumiye cyangwa undi uwo ari we wese. Ntabwo ari uko abantu bose baje mu bukwe bwanjye nabahaye ubutumire [...] Umuryango ntabwo ubaha ubutumire, bagufasha gukora ubukwe, Nizzo niba ataraje hari izindi gahunda zatumye ubwo atitabira ubukwe kandi biba byumvikana.”

“Abavandimwe bawe iyo ufite ikintu cyihariye, muricara mukagikorana, mugomba gutumira abandi bantu bo ku ruhande, inshuti zanyu, abo mugendana, mukandika ubutumire mukabatumira, Nizzo rero ni umwe mu muryango, ntabwo nari gufata ubutumire ngo mwandikeho kandi turi mu muryango umwe."

Mu minsi ishize byavugwagaga ko Nizzo agiye gusohora indirimbo wenyine

Safi abajijwe niba Nizzo yari azi neza ko afite ubukwe, yikirije agira ati: "Yego, birumvikana, yari abizi."

Mu kiganiro Nizzo yagiranye na KT Radio mu 2017 nyuma y’ibi byose, yatangaje ko yari amaze imyaka ibiri we na Safi batavugana kuri telefoni ndetse n’ahandi hose. Icyo gihe yavuze ko atari kubona aho ahera ajya gutegura ubukwe bwa mugenzi we kandi yarabubonye mu itangazamakuru nk’abandi bose.

Itsinda rya Urban Boyz ryavugirijweho ifirimbi ya nyuma!

Nyuma y’uko inyaRwanda.com ihawe amakuru ko Humble Jizzo agiye kujya gutura muri Kenya ndetse bikaza kurangira agiye, ibi byahise bishimangira ko iri tsinda rya Urban Boyz ribaye amateka mu matwi ya benshi ndetse kugeza ubu nta kanunu.

Hashize igihe kinini nta ndirimbo iri tsinda rikora ndetse buri muhanzi mu barigize yari asigaye ashabika ku giti cye. Nka Nizzo usanzwe aba i Remera mu Mujyi wa Kigali, yigeze gusinya amasezerano yo kwamamaza.

Humble Jizzo we mu mwaka ushize yari umukozi w’Umuryango udaharanira inyungu wa NABU Global Inc (NABU).

Kuri ubu umuryango wa Humble Jizzo wimukiye muri Kenya aho umugore we akorera ndetse akaba yaranahawe inshingano nshya mu Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP) mu Muryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika (EAC) mu "kuzamura ubufatanye bwacu na Rockefeller Foundation.”


Basangiraga akabisi n'agahiye bagitangira

Kuri ubu biragoye cyane kuba waganira n’iri tsinda ndetse inshuro zose twabagerageje ntitwabashije kubabona ngo babe batubwira ahazaza h’iri tsinda ryafatwaga nka nimero ya mbere.

Humble Jizzo yavuye mu Rwanda, mu gihe Urban Boyz nta ndirimbo nshya iheruka, iya nyuma ikaba ari iyakozwe mu 2019, aho bahuriyemo n’umuhanzi Gihozo bise, ‘Go Low.’

Guhera muri Kamena umwaka ushize Nizzo yatangiye kubona ko iby’umuziki wa Urban Boyz byarangiye burundu. N’ubwo nawe asa nk’uwacitse intege, yatangiye gukora umuziki ku giti cye.


Nta n'umwe werura ngo avuge ko iri tsinda ryasenyutse, gusa mu minsi ishize byavuzwe ko Nizzo yashatse. Mu gihe tuzaba tuvuganye na nyir'ubwite iki kibazo tuzakimubazaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND