RFL
Kigali

Ibigaragaza umuntu ufite ibyago byo kuzahitamo nabi uwo bazabana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/11/2022 12:53
1


Guhitamo umuntu muzabana mukabyemeranwa, ni umwanzuro uba ugomba kwitondera kuko iyo uwufashe nabi ushobora gusanga uhisemo nabi ubuzima bwawe bwose bukazagenda nabi.



Hari ibintu bigaragaza umuntu ufite ibyago byo guhitamo nabi uwo bazabana yaba ari umusore cyangwa inkumi. Ibi bigaragarira mu myitwarire yabo n'ibikorwa byabo bya buri munsi nk'uko urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire rwabitangaje. Dore ibigaragaza umuntu ufite amahirwe menshi yo guhitamo nabi uwo bazarushinga kuburyo byamugiraho ingaruka:

1.Guhora uhinduranya abakunzi

Hari abasore cyangwa se inkumi usanga baba bihagararaho ku buryo baba badashaka kubwirwa ko babenzwe.

Ibyo bituma iyo ubonye akamenyetso gato ko ushobora kuba ugiye kwangwa, uhita ufata iya mbere ukaba ari wowe uvuga ko utagishaka ko mwakomezanya, ugazasanga rimwe na rimwe uwo wanze ariwe wari kuzavamo umugabo cyangwa se umugore muzima. 

Ibi bigira ingaruka cyane cyane ko sosiyte nyarwanda nayo ibigiramo uruhare ugasanga hari igihe wari ufite umwanya wo guhitamo ariko kuko utabasha kwihangana ugahora ujarajara mu rukundo, ya myaka runaka umuntu agomba kutarenza ngo abe yashatse ishyirwaho na sosiyete ikakugereraho ukazibona wafashe uwo ubonye.

2.Kumva ko utabaho nta mukunzi ufite

Ahanini ibi bikunze guterwa no kuba ufite ibindi bigusunikira kumva ko umukunzi wawe hari undi mu maro agufitiye urenze urukundo. Urugero niba ariwe ugufasha mu buryo bw’umutungo, kuba wumva wigunze kuko udafite uwo muvugana kandi abandi bakobwa cyangwa se abasore mubana babafite n’izindi mpamvu zishobora kugusunikira gukunda umuntu kandi mu by’ukuri hari ikindi kibyihishe inyuma atari urukundo nyarwo.

Ikindi kiranga umuntu ufite iki kibazo ni uko usanga atita ku makosa umukunzi we amukorera, atabitewe no kuba amakunze cyangwa se kuba yayamubabariye ahubwo akabyinjizwamo na bwa bwoba bwo gutinya kubaho nta mukunzi afite.

3.Kugirira impuhwe uwo mukundana ukiyibagirwa

Igihe wumva ko iyo utekereje gutandukana n’inshuti yawe aho kubanza kwigirira impuhwe ariwe ubanza kugirira impuhwe, ukibaza uko yabaho mutari kumwe, mbese ukumva ko hari icyo wari umumariye kinni, iyo myitwarire ishobora kuzagutera kumuhitamo kuko umufitiye impuhwe kandi mu by’ukuri utamukunze.

4.Igihe ukundana kuko ushaka kunezeza abandi

Niba ukunda umuntu runaka kuko ababyeyi bawe ariwe bakunda, kuko inshuti zawe se zimwiyumvamo icyo gihe uba ugendereye gushimisha abandi kurusha uko wowe wishimisha. Yego byose birashoboka ko waba ukundana n’umuntu kandi inshuti n’ababyeyi bakaba nabo baramugushimiye, ariko niba uziko bamugushimiye mbere yuko umukunda kumugushimira bikaba aribyo byatumye umukunda icyo gihe uzamukunda kubera abandi, atari ukubera ko umukunze koko.

5.Kwibeshya ko uwo mukundana uzamuhindura

Abakobwa benshi  bakunze kwibeshya ko bashobora guhindura abakunzi babo, nyamara ibyo ntibishoboka kuko burya aho kwibwira ko uzahindura umuntu ahubwo wowe wafata ingamba z’uko uzajya ubyitwaramo.

Urugero niba umusore mukundana ari umusinzi wikibeshya ko uzamuhindura mumaze kubana kuko uko wakora kose ntiwamushobora we ubwe adashatse guhinduka. Niba koko ubona mushobora kubana tangira utekereze uko wazajya ubyitwaramo igihe yatashye yasinze aho kumva ko uzamuhindura akazireka, kuko ahubwo abenshi barushaho kugaragaza ingeso zabo igihe bamaze kurushinga.

Ibyo ni bimwe mu bintu by’ingenzi bikunze kuranga abasore n’inkumi bakora amahitamo yabo nabi, igihe bashaka abo bazashingano nabo ingo, bikaba ari nabyo ahanini ituma ingo zimwe zitamara kabiri kuko iyo mumaze gushakana ari bwo mwibuka kureba ko mwahisemo neza cyangwa se nabi aho kuba warabirebye mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GLOIRE BIZIMANA1 year ago
    Nukuri iyomuntu yashohonje nibwo utangirakureba abaruta uwowakunze ukaba wanamureka.changwa kumuchinyuma.murakoze kubwi nama nyungura bitekerezo mugenda muduha ngatwe basore





Inyarwanda BACKGROUND