Umwanditsi wa filime unaziyobora, Mizero Yves yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara filime y'uruhererekane ye nshya yise "Card" igaragaramo abakinnyi bakomeye.
Iyi filime ‘Card’ irimo inkuru nyinshi zitandukanye
nziza cyane ariko inshingiye ku mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko witwa Kavia uba
waravutse yisanga abana na Nyina wabo atazi ababyeyi be bamubyaye.
Mu gukura kwe, yakuriye mu buzima bubi, aho yafatwaga
nabi na Nyina wabo kugeza aho yaje gufata umwanzuro wo kugenda atazi aho agiye
ubuzima bugumya kwanga.
Uyu mukobwa yaje guhura n’umugabo w’imyaka 51 y’amavuko
witwa Portai, ubuzima bwe buhita buhinduka.
Nyuma Kavia yisanze mu ihurizo ryo kureka uwo akunda
cyangwa se akabura ibyo yaramaze kugeraho byose bigatuma yasubira mu buzima
yakuriyemo.
Yves Mizero uri gutegura iyi filime, yabwiye
InyaRwanda ko iyi filime ye ikubuyiyemo ubutumwa bwinshi bugiye butandukanye.
Igaragaza ko igihe ubuzima wavukiyemo butakubereye
bwiza ‘atari ryo herezo ry’uko ugomba kubusoza’. Avuga ko ‘hari n’amahitamo
uhitamo abantu bakagufata ukundi kandi atari ko umeze ahubwo ntakundi wari
kubigenza’.
Yavuze ati “Inagaragaza ko tutagakwiriye guha
uburenganzira undi muntu kuyobora ubuzima bwacu kuko birangira ari twe ku giti
cyacu tubibariyemo undi atuje. Muri macye ubwo nibwo butumwa uzasangamo.”
Mizero avuga ko iyi filime izasohoka mu minsi iri
imbere n’ubwo bataremeza itariki neza.
Uyu musore asanzwe ari umwanditsi wa filime
unaziyobora. Ni we wakoze filime yakunzwe cyane yitwa ‘The Secret’, ‘Waz you’ n’izindi
ziri kuri Youtube.
Iyi filime 'Card' igaragaramo Ntwari Aimable, Karake
Abayisenga Patrick, Mutoni Sandra Olivia, Kayonga Gatesi Divine (Tessy),
Irakoze Eliane (Yanakinnye muri Waz You), Uwizeyimana Bertin, Irumva Leah (Ni
umukinnyi mushya), Irakoze Ariane Vanessa n'abandi bashingiyeho iyi filime.
Ntwari Aimable
Karake Abayisenga Patrick
Mutoni Sandra Olivia
Kayonga Gatesi Divine (Tessy)
Irakoze Eliane (Yanakinnye muri Waz You)
Uwizeyimana Bertin
Irumva Leah (Ni umukinnyi mushya)
Irakoze Ariane Vanessa
Byatangajwe ko Filime 'Card' izasohoka mu minsi iri imbere
REBA HANO KIMWE MU BICE BYA FILIME ‘THE SECRET’
TANGA IGITECYEREZO