BePawa
Kigali

Mukansanga Salima yasifuye bwa mbere mu gikombe cy'Isi atigisa imbuga nkoranyambaga - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:23/11/2022 10:41
2


Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yongeye kwishimirwa ndetse no kugaragarizwa amarangamutima na benshi, nyuma y'aho yaraye yanditse amateka nk'umugore wa mbere ukomoka muri Africa wasifuye mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.



Salima w'imyaka 34 y'amavuko, yari umusifuzi wa kane ku mukino ukomeye wo mu itsinda D, Ikipe y' u Bufaransa yatsinzemo Australia ibitego 4-1, akayobora uko abakinnyi basimburwaga ndetse no kwanzura ku minota y'inyongezo.

Imbere y'abafana 40,875 bari bateraniye muri Stade ya Al Janoub, Salima yagaragaye atuje nk'ibisanzwe, aho yaguranaga ibyapa kenshi yerekana abakinnyi bagomba kuva mu kibuga n'ababasimbura ndetse n'iminota yongerewe ku bice byombi by'umukino.

Mu mukino w' u Bufaransa na Australia, buri kipe yasimbuje abakinnyi 5, iminota 45' y'igice cya mbere yongerwaho 6 naho iminota 90' isanzwe y'umukino yongerwaho 8.


Salima ni we wanzuye iminota y'inyongera

Mu mukino hagati, Mukansanga Salima yagaragaye asaba umutoza w' u Bufaransa, Didier Deschamps gutuza no korohereza umusifuzi Victor Gomez wo muri Africa y'Epfo we wasifuraga mu kibuga hagati.

Nyuma y'umukino, Mukansanga Salima yashimiwe na benshi barimo Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa CAF, FERWAFA, ibyamamare bitandukanye birimo ba rwiyemezamirimo, abanyamakuru bakomeye n'abandi benshi.

Ku rubuga rwa CAF bagize bati ''Salima Mukansanga akomeje kudutera ishema. Ni we mugore wa mbere wasifuye imikino ya nyuma y'igikombe cy'Africa, ni we mugore wa mbere wo muri Africa usifuye muy gikombe cy'isi.''

Ubutumwa bwa CAF

Ubutumwa bw'umunyamakurukazi Mimi Fawaz

Aha Mukansanga yakurikiranaga aho iminota y'umukino igeze

U Bufaransa bwasoje uyu mukino butsinze Australia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntakirutimana eugene1 week ago
    NISHEMA KUGIHUGU CYURWANDA TUMURINYUMA TWEMBI.
  • UWIZEYIMANA Vincent 1 week ago
    Uyu munyarwandakazi ni uwo gushimirwa kuko yahesheje igihugu Agaciro ndetse nawe ubwe 👍👍👍👍👍



Safari

Inyarwanda BACKGROUND