RFL
Kigali

Manchester United igiye kugurishwa nyuma y'imyaka 17

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/11/2022 7:51
1


Umuryango wa Glazers ufite ikipe ya Manchester United wemeje ko ugiye gutangira gahunda yo kugurisha iyi kipe mu buryo bwo kuyishakira ibyiza.



Ni itangazo ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 rishyira ku wa 3 aho uyu muryango watangaje ko byihutirwa batangiye gahunda yo gushaka uburyo bagurisha Manchester kugira ngo irusheho gukura no gutera imbere.

Joel na Avram Glazer bafite Manchester United Manchester United ifite abakunzi bagera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 100, bifuza ko bakomeza kubaka ikipe igakura ariyo mpamvu bashaka kuyigurisha, gusa bigakorwa mu nyungu z'abafana n'iterambere rya Manchester United. 

Abasanzwe bafite Manchester United mu biganza bemeye kumva umuntu uwo ariwe wese ushaka kuyigura

Mu kiganiro Ronaldo aherutse kugirana n'umunyakakuru Piers Morgan cyagarutse ku buzima yabayemo ubwo yari agarutse muri Manchester United, Ronaldo yanavuze ku buryo ikipe ibayeho mu buryo bubabaje.

Ronaldo yanengaga ubuyobozi bwa Manchester United avuga ko bwayitereranye, ndetse bahugiye ku gushaka inyungu bakibagirwa ikipe. 

Ronaldo yavuze ko kandi ikipe itakigurirwa ibikoresho bishya kuko ibyo yasize agiye muri Real Madrid ari byo yasanze agarutse. 

Abafana bakunze kugaragaza ko batishimiye umuryango wa Glazer ufite Manchester United 

Umuryango wa Glazer wafashe Manchester United mu 2005 aho bayiguze miliyoni 790 z'amayero, ndetse kuri ubu bakaba bifuza kuyigurisha asaga Miliyari 9 z'amayero amacye batajya munsi akaba ari Miliyari 5. 

Kuva uyu muryango wafata Manchester United, ntabwo abafana bayo babemeye kuko akenshi wasangaga baza ku kibuga bafite ibyapa bibasaba kubavira mu ikipe, ndetse rimwe na rimwe bakirara mu mihanda no mu kibuga hasi. 

Muri Kanama uyu mwaka abafana bakoze imyigaragambyo mbere y'umukino wa Liverpool bavuga ko badashaka umuryango wa Glazer ndetse ko bawanga kuko ubasenyera ikipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyampeta Emmanuel1 year ago
    Ronald ibyo avuga niko kuri kuko urumva ibyo yabasigiye nibyo yasanze gusa Cristiano turamukunda kurusha ikipe ahubwo ikipe nivugurure kugirango irusheho gutera imbere





Inyarwanda BACKGROUND