RFL
Kigali

Rwamagana: Urubyiruko rwiyemeje kwigira indangagaciro zo gukunda igihugu ku mateka y'urugamba rwo kwibohora

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/11/2022 14:33
0


Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwatangaje ko amateka y'urugamba rwo kwibohora rwayigiyemo indangagaciro zo gukunda Igihugu.



Uru rubyiruko rwabitangaje nyuma yo gusoza urugendo shuri rwagiriye mu karere ka Nyagatare, kuwa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022. Bamaze gusura umuhora w'urugamba rwo kubohora Igihugu, uru rubyiruko rwasobanuriwe byimbitse impamvu zatumye habaho urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse baganirizwa ku mwihariko w'amateka yarwo.

Muri uru rugendo rwo kwiga amateka y'u Rwanda, bahereye ku mupaka wa Kagitumba ahinjiriye Ingabo z'Inkotanyi zari ziyobowe Fred Rwigema watabarukiye ku musozi wa Nyabwishongezi, basobanurirwa uko uwari umugabo w'ingabo yarasiwe kuri uwo musozi n'Ingabo za FAR. Basoreje Urugendo rwabo ahitwa Gikoba mu murenge wa Tabagwe.

Uru rubyiruko ruhereye ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, rweretswe aho Fred Gisa Rwigema na bagenzi be binjiriye banabwirwa impamvu Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu.

Bakomereje urugendo mu gusura umuhora w'urugamba rwo kwibohora ku gasantimetero. Aha hantu hakaba hafite amateka yihariye kuko uwari umugabo mukuru w'Ingabo ari ho yagize indake yabayemo bwa mbere ndetse hagashingwa ibirindiro bya mbere bya RPA na RPF kuko ari bwo butaka bwa mbere Inkotanyi zigaruriye bwa mbere.

Basobanuriwe ubutwari Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yagaragaje ubwo yavaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigaga amasomo ya Gisirikare, akaza kuyobora urugamba rwo kubohora Igihugu.

Bamaze kumva uko Inkotanyi zabohoye u Rwanda kandi nta bikoresho bihambaye zari zifite ahubwo zikagera ku ntsinzi kubera umuyobozi mwiza w'urugamba waziyoboraga ariwe Perezida Kagame, biyemeje kwigira ku mateka y'Inkotanyi, bagakorera mu ngata abababanjirije kwitangira igihugu.

Mukagatsinzi Mugabo Kevine, avuga ko amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda amusigiye umukoro wo gukorana ubwitange ahereye ku rugendo Inkotanyi zakoze mu buryo bugoye ariko bakagera ku ntego bari biyemeje.

Ati: "Ibyo twigiye hano ni ingenzi kuri twebwe, twize byinshi birimo indangagaciro yo gukorera mu bumwe, kandi twize ko tugomba gutekereza byagutse. Inkotanyi zari urubyiruko nkatwe ndetse bari bake ugereranyije natwe kuko urubyiruko turi benshi, niyo mpamvu tugomba kwitangira igihugu cyacu tukagiteza imbere ."

Ruhumuriza Justin, umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rwamagana, yemeza ko urubyiruko rwasobanukiwe ko ari rwo rugomba kubaka igihugu kandi ko kubigeraho bisaba gukorana umuvarava n'umuhate nk'uko Ingabo za RPA zababereye urugero.

"Dukurikije ko abarwanye urugamba rwo kubohora igihugu bari batangiriye kuri bicye ariko bagera ku ntsinzi, twigiyemo ko byinshi dufite turamutse twiyemeje gukorana n'umuhate. Urebye twebwe ibyo dufite ni byinshi kuko baduteguriye inzira kandi twabonye ko n'iyo ntacyo waba ufite ariko ufite umuhate ntacyo utashobora kugeraho."

Umutoni Jeanne, umuyobozi wungirije mu karere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, yavuze ko amasomo urubyiruko rwigiye ku mateka yo kubohora igihugu azarufasha guhindura imikorere yarwo.

Aragira ati: "Ubwitange Inkotanyi zagize zikabasha kubohora u Rwanda, bugomba gusigira urubyiruko rwacu isomo, narwo rugomba kwigira kuri aya mateka gukunda igihugu. Urubyiruko turarusaba ko rugomba guhindura imikorere kuko rukwiye gutanga umusaruro mwinshi."

"Ubumwe Bwacu Tour" ni igikorwa cyateguwe na AERG ku bufatanye n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu karere ka Rwamagana.


Basobanuriwe amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND