RFL
Kigali

Umwami wa Arabia Soudite yashyizeho Ikiruhuko mu gihugu hose bishimira gutsinda Argentine

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/11/2022 22:53
0


Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Arabia Soudite yategetse ko habaho umunsi w'ikiruhuko mu gihugu hose, nyuma y'uko ikipe y'igihugu (al-‘Akhḍar - The Green) ihigitse ibihangange bya Argentine ikabitangiza nabi igikombe cy'isi cya 2022.



Kuri uyu wa 22 Ugushyingo, ikipe y'igihugu ya Arabia Soudite yatangaje abatuye isi yose, itsinda Argentine mu mukino wa mbere wo mu itsinda 'C' mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi iri kubera muri Qatar.

Argentine yatsinzwe bitakekwaga n'uwo ari we wese ni imwe mu makipe akomeye ku isi ndetse iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy'isi ari nabyo byatumye benshi batangarira Soudi Arabia.

Soudi Arabia yagoye cyane Argentine

Argentine yabanje gutsinda igitego rukumbi ku munota wa 10 cyinjijwe na Lionel Messi kuri Penaliti, nyuma yongera gutera mu izamu inshuro eshatu ariko hose abasifuzi bemeza ko Messi na Lautaro Martinez bari baraririye.

Soudi Arabia yahinduye umukino ku munota wa 49' ubwo Saleh Al-Shehri yishyuraga igitego kimwe naho nyuma y'iminota 4 gusa Salem Aldawsari akinjiza igitego cya kabiri cy'intsinzi, umukino ukarinda urangira nta kindi gitego kibonetse.

Byari ibyishimo bikomeye ku banya-Soudi Arabia nyuma y'umukino

Nyuma y'umukino, umwami wa Soudi Arabia, Salman Abdoulaziz yahise ategeka ko umunsi wo kuwa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2022 uzaba ikiruhuko ku bakozi ndetse n'abanyeshuri bose bagakomeza kwishimira iyi ntsinzi y'amateka babonye.

Umwami Salman ni we wategetse ko habaho umunsi w'ikiruhuko

Ikipe ya Soudi Arabia izagaruka mu kibuga kuwa 26 Ugushyingo, aho izakina na Poland i Saa Cyenda z'amanywa (15:00) mbere y'uko Argentine ikina na Mexico i Saa 21:00.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND