RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United nyuma yo kuyandagaza

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/11/2022 19:58
1


Rutahizamu Cristiano Ronaldo, umwe mu beza isi ifite ndetse akaba n'umwe mu bakinnyi b'ibihe byose ba ruhago, yamaze gutandukana na Manchester United, nyuma y'icyumweru gishize ayandagarije mu itangazamakuru.



Ikipe ya Manchester United imaze gutangariza abakunzi bayo ko yatandukanye 'Ku bwumvikane' na rutahizamu Cristiano Ronaldo inamushimira ubwitange yagize.

Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Instagram, Manchester United yagize iti "Cristiano Ronaldo arava muri Manchester United ubu mu buryo bwumvikanweho.

Ikipe iramushimira ubwitange yagize mu bihe bibiri (Spells) yayikiniye agatsinda ibitego 145 mu mikino 346. Iramwifuriza ibyiza we n'umuryango we mu gihe kizaza."

CR7 agomba gushaka indi kipe yerekezamo

Ronaldo uri mu ikipe ya Portugal iri mu gikombe cy'isi, atandukanye na Manchester United nyuma y'icyumweru ayitarangiye mu itangazamakuru.

Mu kiganiro cyo mu Cyumweru gishize, Ronaldo w’imyaka 37 yabwiye Talk Tv ko yumva yarahemukiwe n’iyi kipe kandi ko nta cyubahiro na gito yumva agomba umutoza Erik Ten Hag batigeze bahuza imikorere, ibyatumye abafana ba Manchester United bamwinubira.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jacques safari1 year ago
    Ukuri guca muziko nti gushye. Unsuzuguye najye nagusuzugura.





Inyarwanda BACKGROUND