BePawa
Kigali

MU MAFOTO 40: James&Daniella, Arsène na Christian baririmbye mu giterane cyagaragaje ibizahaje umuryango-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2022 12:57
0


Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, James na Daniella, Tuyiringire Arsène [Tuyi] ndetse na Jean Christian Irimbere, baririmbiye abitabiriye igiterane cyahawe izina rya ‘Happy Family’ cyagarutse ku gusaba Imana kuremera umunezero imiryango yo muri iki gihe.



Iki giterane kitabiriwe n’abashakanye, abitegura kurushinga, abasore n’inkumi, abashumba b’amatorero n’abandi bahurije ku gusaba Imana kugira umuryango utekanye muri sosiyete Nyarwanda.

Cyari igiterane cyagutse cyabaye ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, muri Kigali Convention Center, aho cyateguwe n’ Ihuriro rya Irere Family Network ryashinzwe na James Nirere n’umugore we, Jackie M. Nirere.

Iki giterane cyatangijwe no gususurutswa n’abahanzi bari bateganyijwe. Arsene Tuyi ni we wabimburiye abandi yinjirira mu ndirimbo ye yise ‘Calvary’ imaze imyaka ibiri, akomereza mu ndirimbo zitandukanye zigaragara mu gitabo cy’umukristu n’izindi zitandukanye.

Uyu muramyi yari kumwe n'abasore n’inkumi bamufashaga guhuza neza amajwi. Yari acurangiwe kandi n’abarimo Christian Irimbere wamusanganiye ku rubyiniro, bafatanya kuririmba indirimbo zirimo nka ‘Ndi hano’ yamamaye mu buryo bukomeye, ‘Fanda Nayo’, ‘Uwo mugabo’, ‘Naranyuzwe’, ‘Ndagushima’ ya Dudu, ‘Ndanyuzwe’ ya Israel Mbonyi, ‘Goodness of God’ n’izindi nyinshi.

Aba baramyi bahuje imbaraga binyura benshi. Bigera n’aho basaba abantu kubasanganira ku rubyiniro bafatanya kuramya Imana mu murongo wo gusaba Imana kongera kubanisha neza imiryango.

Aba bahanzi bakorewe mu ngata na James na Daniella bamaze imyaka itatu mu rugendo rw’umuziki. Iri tsinda ryinjiriye mu ndirimbo yabo yitwa ‘Yongeye guca akanzu’ bakoranye na Israel Mbonyi, ‘N’ubwo utansubiza’ bakoranye na Clarisse, ‘Hembura’ n’izindi.

Igitaramo cy’aba bahanzi cyakurikiwe n’ikiganiro kirambuye cyagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije umuryango n’igisobanuro cy’ibyishimo n’umunezero.

Jackie M Nirere avuga ko umuryango ufite igisobanuro kinini, ariko muri rusange ni uguhera ku mugabo, umugore, abana n'abandi. Yavuze ko ibyishimo ari ibintu ushobora kurema cyangwa kuremerwa.  Kuri we, ibyishimo birarangira, bimara igihe gito kandi wanabitangaho ikiguzi.

Yagarutse ku munezero avuga ko utandukanye n'ibyishimo. Kuko umunezero ubera imbere 'mu muntu'. Ati "Ni amahoro n'umutekano biba imbere mu muntu."

James avuga ko umuryango ni urwego rwaremwe n'Imana. Kandi utangizwa n'abantu babiri badahuje ibitsina. Ati "Kuko murabizi muri iki gihe dufite n'imiryango y'abagabo babiri kubera aho Isi igeze."

Kuri we, asobanura ibyishimo nko gutwika ibyatsi by'amashara, kuko biragurumana ariko mu kanya bikazima. Yavuze ko umunezero ari ikintu kibera mu marangamutima y'umutima 'ndetse kigatindamo'. Ati "Umunezero uragenda ukajyamo imbere ugakomeza ugakuriramo imbere."

Nirere avuga ko mu bashakanye nta kintu kiba kigomba kujya hagati cyatuma batandukana. Yumvikanisha ko igihe mu muryango havutse ikibazo, umugabo n'umugore bakwiye kwicarana bakaganira kugeza babonye umutima w'iki kibazo. Ati "Biba ngombwa ko muganira nanone...

James Nirere avuga ko buri wese akwiye guharanira kurwanya buri kimwe cyatuma umuryango usubira inyuma. Akavuga ko urugo atari ahantu ho gukina, ahubwo ni ahantu ho gushakira ubuzima 'bw'urwo rugo'. Ati "Buriya umuryango ntabwo wawuvamo."

Pasiteri Desire avuga ko mu bihugu biteye imbere, iyo hubatswe ingo 10, 7 muri zo zirasenyuka. Yavuze ko mu Rwanda bitaragera ariko 'biri hafi aho'.  Yatanze urugero avuga ko hari amahugurwa aherutse kujyamo y'abubatse ingo, aho yabajije ibibazo bitatu: Imibare y'abantu bamaze gutekereza kwahukana, kwiyahura no gucana inyuma.

Desire yavuze ko yatangajwe no gusanga mu bantu amagana bari bitabiriye ayo mahugurwa, 57% bamaze gutekereza Divorce, 30% bamaze gutekereza kwiyahura n'aho 60% baracanye inyuma.

Ati "Aho hari mu Rwanda." Yavuze ko umuryango ukwiye guhagurikirwa, kuko bigaragaza y'uko utishimye. Yanagurutse ku bwoba buri mu rubyiruko, aho benshi bari gutinya gushaka.

Mama Darlene yavuze ko impamvu imiryango myinshi itishimye muri iki gihe, ahanini bituruka ku bikomere ukurikije aho u Rwanda ruvuye n'ibindi. 

Yavuze ko umukobwa ajya gushyingirwa asa neza, yitwaje ibintu byinshi birimo n'ibikomere byo kuba atarabonye abamurera, ku buryo gutekereza ko azi iby'urugo byaba bigoye cyane.

Kuri we, asanga hakenewe inyigisho zifasha abitegura kurushinga kugira ngo binjire mu inshingano baza ibyo bagiye. 

Anasaba abashumba b'amatorero kwigisha imiryango. Ati "Bizafasha kugira ngo abantu bashobore kubana bumvikanye." 

James na Daniella baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe zirimo nka 'Hembura' n'izindi 

Aba baririmbyi bafashije benshi kunogerwa n'umugoroba udasanzwe wikije ku mibereho y'imiryango Nyarwanda 

Arsene Tuyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zirimo 'Calvary' afatanya n'abitabiriye iki gitaramo cyamaze hafi amasaha 4




Christian Irimbere yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zizwi ndetse n'ize zirimo nka 'Ndi hano' 



Byari ibihe byo kwegerena n'Imana muri iki gitaramo no kongera gutekereza ku muryango 

James Nirere [Uri iburyo] yavuze ko nta muntu ufite ubushobozi bwo guhindura mugenzi we, ahubwo akorana n'Imana mu gutuma wawundi amera nk'awe 

James na Nirere bagarutse ku gisobanura cy'ibyishimo n'umunezero mu muryango mugari 


James na Nirere bamaze iminsi bigisha abantu 'gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda' bisunze Bibiliya 

Pasiteri Desire na Mama Darlene bavuze ko bahujwe n'Imana. Ubu bafite umuryango unezerewe, ariko n'abo babanje kugenda urugendo rwo kwomorana ibikomere 

Ihuriro Family Network ryahuje abashumba, ababyeyi n'urubyiruko mu biganiro bigamije kongera kubanisha neza imiryango binyuze mu biganiro 

Mama Darlene yagarutse ku buhanuzi bwateye, asaba abakundana kubwitondera kuko bashobora gushukwa 

Darlene yavuze ko abakundanye igihe kirere bashobora gutandukana- Ahanini bitewe n'uko umwe yanze kwihanganira ingeso z'undi 

Pasiteri Desire Habyarimana yavuze ati "Uzatware umuntu ukunda" utitaye ku buhanzi cyangwa se undi wabikubwiye 

Pasteri Desire na Mama Darlene babajijwe ibibazo bitandukanye bisubiza inyuma imwe n'imwe 

Jackie M Nirere ati “Kuva kera umwanzi ntiyigeze yorohera umuryango ku Isi cyane ko abizi neza ko umuryango ari wo shingiro ryabose na byose bibaho




 

James, umugabo Imana yahagurukije kuyikorera 


Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zirimo 'Mu bwihisho'



H
abaye ikiganiro cyagarutse ku byishimo n'umunezero mu muryango
    

JAMES NA DANIELLA BARIRIMBYE NYINSHI MU NDIRIMBO ZIKUNZWE BAHEMBURA BENSHI

">

ARSENE TUYI YONGEYE KWIGARAGAZA MU GITARAMO GIKOMEYE NYUMA Y'IGIHE

">

CHRISTIAN IRIMBERE UHERUTSE GUTARAMIRA MU BURUNDI YARIRIMBYE INDIRIMBO ZIRIMO 'NDI HANO'

">

PASITERI DESIRE N'UMUGORE WE DARLENE BAGARUTSE KU NTANGIRIRO Y'URUGENDO RW'URUKUNDO RWABO

">

KANDA HANO UREBE UKO IKI GITERANE CY’UMURYANGO CYAGENZE

 ">

Kanda hano urebe amafoto menshi:


AMAFOTO: Abuba

AMASHUSHO: Iradukunda Jean de Dieu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND