RFL
Kigali

Kanye West azongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Amerika

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:22/11/2022 10:40
0


Kanye West yamaze kwemeza ko azongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ya 2024.



Nk’uko bigaragara muri videwo yashyizwe ahagaragara mu mpera z'icyumweru gishize n'ikinyamakuru X17Online, umuraperi Kanye West yamaze kwemeza ko aziyamamariza kuba Perezida wa Amerika, aho yagize ati "Turi kugana ahazaza."

West yavuze ko arimo akora ubukangurambaga bwe hamwe n’umufasha mu gusobanura, Milo Yiannopoulos, wanakoranye na Depite Marjorie Taylor Greene. 

Muri iyi videwo, Kanye yerekanye imyenda izakoreshwa mu bukangurambaga yanditseho "YE 24" agira ati "Uyu ni Milo hano, akora ubukangurambaga."

Kanye yiyamamarije kuyobora Amerika mu matora yo muri 2020 ari umukandida wigenga, ahabwa amajwi agera ku 60,000 muri leta icumi.

Ibi West abitangaje nyuma y'uko konte ye ya Twitter iherutse kugarurwa na Elon Musk wigaruriye uru rubuga, aho yari yahagaritswe kubera kurenga kuri politiki ya Twitter agatangaza ibitekerezo birwanya abayahudi mu Ukwakira.

Ndetse iri tangazo rye rije rikurikira iry'uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump, nawe uherutse kuvuga ko azongera kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora azaba muri 2024. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND