Umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu y’amavuko witwa Nishimwe Happy Jessca arakataje mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, aho kuri ubu yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ihimbaza Imana yise “Abana b’Imana.”
Ni indirimbo ya kane Jessca ashyize hanze kuva mu
mwaka ushize ubwo yinjiraga mu muziki. Afite izindi ndirimbo zirimo nka ‘Impano
z’abana’, ‘Dieu d’amour’ ndetse na ‘Ishema ry’ababyeyi’ n’izindi.
Indirimbo z’uyu mwana zumvikana mu kiganiro ‘Itetero’
cya Radio Rwanda. Indirimbo ze zandikwa na Karangwa Callixte, hanyuma agafata
umwanya wo kuziga mbere y’uko ajya muri studio.
Muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Abana b’Imana’, uyu
mwana aririmba avuga ko ‘hazabaho ubundi buzima buzabamo abana b’Imana’.
Ati “Kwiga ntibizabayo, impfubyi ntizizabayo n’abakene
ntibazabayo.” Akungamo ati “Nabajije Mama ko ndi umwana wawe, abana b’Imana ni
abande?”
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, Jessca aririmba avuga ko
abakoze ibikwiriye nibo bana b’Imana. Ababyeyi batoza urukundo abana babo
n’abana b’Imana. Ati “Nanjye ndishakira kuba umwana w’Imana.”
Anaririmbira abwira bagenzi be (abana) ko mu ijuru
ari heza. Ati “Mu ijuru ingwe izakina n’inyana. Ipusi ntizizongera gusimbuka
n’imbeba. Hazaba igitaramo, Imana iririmbe n’abamarayika baririmbye. Asoza
agira ati “Abana baharanire kuba mu ijuru. Babyeyi bacu, muharanire kuba mu
ijuru
Se w’uyu mwana, Kanani Albert aherutse kubwira InyaRwanda
ko umwana we yakuranye impano nyinshi zirimo gukora siporo, yiyemeza
kumushyigikira.
Ati “Impano ayikomora ku babyeyi be. Mu by’ukuri afite
impano zirenze imwe harimo Sports no kuririmba n’izindi, cyane ko no mu ishuri
ari we muyobozi w’abana bigana.”
Mu gihe hari ababyeyi badashyigikira impano z’abana babo, uyu mubyeyi avuga ko buri mubyeyi akwiye guharanira kumenya impano y’umwana we kandi akamushyigikira kuko yamugeza kure mu gihe yakwitabwaho nk’uko bikwiye.
Ati “Njye mbona natanga inama ku babyeyi kuko abana
bose ntibaririmba, ahubwo impano ni nyinshi cyane. Inama natanga ku babyeyi ni
uko bashishoza bakamenya ibyo abana bashoboye bakabashyigikira cyane,
bizabaviramo impano zikomeye kandi zabageza kure.”
Kanani avuga ko iyo aganira n’umukobwa we amubwira ko yifuza ko ibihangano bye ‘byagera ku Isi yose’, kandi akabasha kuzagera mu bihugu bitandukanye aririmba.
Jessca Nishimwe Happy yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Abana b’Imana’
‘Abana b’Imana’ ibaye indirimbo ya kane uyu mwana
w’umukobwa asohoye kuva umwaka ushize
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ABANA B’IMANA’ YA JESSCA NISHIMWE HAPPY
TANGA IGITECYEREZO