Isi yabaye umudugudu, haje imashini za mudasobwa, telefoni zigezweho ku buryo bitakiri ngombwa ko umuntu yandika mu makaye cyangwa mu mpapuro. N’ubwo twabivuga gutyo ariko hari ubwo biba ngombwa ugasabwa kwandika ku rupapuro bikaba ingume.
Kumenya kwandika n’ikaramu ni ubumenyi nkenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi. Ku mwana uri mu ishuri bifasha mwarimu kuba yamukosora neza atamwiciye ibisubizo yasubije neza kubera kutabibona neza. Ni ngombwa ko umubyeyi cyangwa umwarimu bigisha abana kwandika neza.
1.TEGURA
IKARAMU N’URUPAPURO UBISHYIRE MU MWANYA BIGOMBA KUJYAMO
Mu gihe ushaka kwiga kwandika umukono mwiza, banza
umenye neza uko bafata ikaramu ndetse no gutegura urupapuro ugiye kwandikaho. Itoze
gukoresha intoki (Motor Skills).
Mu gihe umuntu ari kwandika, urupapuro rwakabaye ruri
muri dogere 45 uvuye aho akaboko kari.
Uwandika afata ikaramu cyangwa ikereyo akoresheje
igikumwe ukayikomeza ku buryo itakubuza kwandika wisanzuye.
2.IMENYEREZE
GUSHUSHANYA IMIRONGO NO GUSHARAGURA
Fata ikaramu yawe witegereze neza aho ushaka kwandika
uhandike neza usa n’usharagura kandi utabusanya imirongo yateganyijwe. Shaka
impapuro ziba zifite imirongo itambitse igaragaza aho uwandika adakwiriye
kurenza ikaramu mu gihe yandika.
Gerageza gushushanya uzamura kandi umanura. Menya neza ingano y’icyo ushaka gushushanya. Nurangiza umurongo utangire undi. Bigire imikino ubikore cyane mu buryo buhoraho udatuza, uzagenda ubimenyera.
3.ITOZE
KWANDIKA INYAJWI N’INGOMBAJWI
Ukurikije ahantu haciye imirongo, itoze kwandikamo inyajwi zose, n’ingombajwi zose kandi neza utarenza imirongo yabugenewe. Tandukanya ingombajwi zigorana uhere ku zoroha kuzandika ugenda uzandika uzisubiramo.
4.ITOZE
GUSUBIRAMO INGOMBAJWI YANDITSWE
Fata ikaramu yawe, maze ujye usubiramo ingombajwi
yanditswe ku rupapuro rwawe. Ujye ugenda unyuzamo ikaramu reba uko byanditse
neza n’uburyo ingana ku rupapuro ku buryo bizakorohera nawe kubyigana.
Itegereze cyane urwo rupapuro, reba neza uko yanditse wirinde guhubuka uhere hejuru ugeze hasi. Shaka ingombajwi kuri murandasi (Internet), uzigane uko zanditse.
5.ITOZE KUMENYA
UMWANYA UGOMBA GUSIGARA HAGATI Y’IJAMBO N’IRINDI
Umunyeshuri agomba kumenya umwanya asiga hagati y’ijambo
rimwe n’irindi ku buryo bimworohera kwandika neza adafatanya amagambo, nabyo
biri mu bigaragaza umukono mwiza. Umunyeshuri agomba kumenya ko kwitoza ari byo
bituma umuntu amenya ibintu runaka.
6.ITOZE KWICARA
NEZA UDAHENGAMYE
Kwicara neza nabyo bifasha umuntu ushaka kwiga
kwandika umukono mwiza cyane. Itoze kwandika ureba imbere utabangamiwe n’intebe
wicaye cyangwa ikindi kintu.
7.SHAKA AHO
BIGISHA KWANDIKA UJYE KUREBA UKO BABIGENZA
Byibura igira hamwe n’abandi, ufate iminota mike
wige.
8.UJYE UHORA
WANDIKA UKO UBISHAKA CYANGWA UBITEKEREJE
Iyi nkuru ntabwo ishingiye ku bana gusa nawe umuntu mukuru ushobora kuyikoresha witoza kwandika umukono mwiza cyangwa ukayifashisha wigisha umwana wawe kumenya kwadika neza mu ikaye ye.
Inkomoko: Wikihow.com
TANGA IGITECYEREZO