RFL
Kigali

Jimmy Fallon yasabye Elon Musk guhagarika kuri Twitter igihuha kivuga ko yapfuye

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:17/11/2022 10:37
0


Umunyamakuru Jimmy Fallon yasabye Elon Musk guhagarika igihuha kiri kuri Twitter kimwifuriza kugira iruhuko ridashira (#RIPJimmyFallon).



Umunyamakuru Jimmy Fallon uyobora ikiganiro 'The Tonight Show" yasabye umuyobozi mukuru wa Twitter, Elon Musk, guhagarika igihuha kiri kuri uru rubuga kivuga ko yapfuye, aho bari kwandika #RIPJimmyFallon (Uruhukire mu mahoro Jimmy Fallon) 

Fallon yanditse kuri Twitter ku wa Kabiri ati: "Elon, ushobora gukosora ibi? #RIPJimmyFallon.” Musk yaje gusubiza Fallon ku wa gatatu abaza ati "Nkosora iki?" Nyuma yaje kugeza ikibazo kuri konte ya @communitynotes ya Twitter.


Jimmy Fallon yasabye Elon Musk guhagarika igihuha kivuga ko yapfuye kuri Twitter 

Musk yongera gusubiza asetsa ati "Tegereza isegonda, twabwirwa n'iki ko utari ikivejuru kiri gushaka kwiyitirira Jimmy!? Vuga ikintu kizima Jimmy nyawe yavuga… ”

Umwe mu bakurikira Fallon yavuze ko ari muzima kandi ameze neza, aho yagize ati: "Kubera ko ibi biri gusakara cyane, natekereje ko natanga igitekerezo ko ibi ari urwenya. Fallon ni muzima kandi nizeye ko ameze neza. ”

Undi muntu umukurikira yasubije mugenzi we wari umaze kwandika avuga ko Seth Meyers ariwe watangije iki gihuha, yagize ati " Twese tuzi koari Seth Meyers".

Abakoresha Twitter muri rusanjye bakomeje kwandika bagaragaza ko ari ibihuha aho umwe yagize ati  "Yoo, kubw'Imana! Ntiyapfuye! Reka ibyo! Ni Urwenya! ”

Kuva Musk yatangira kuyobora Twitter, yagiye yirukana bamwe mu bakozi ndetse kugeza ubu urubuga rwuzuyeho konti mpimbano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND